Ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byamuritswe

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yamuritse imbere ya Sena ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki. Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya akenshi banga gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, bigatuma abantu badasobanukirwa akarengane Abatutsi bakorewe, bakanakwiza…

SOMA INKURU

Umukecuru w’imyaka 95 yasanzwe yishwe

Ahagana saa kumi n’imwe zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019, nibwo amakuru y’urupfu rwa Mukarusine Esther w’imyaka 90 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza yasanzwe yiciwe ku buriri bwe yamenyekanye atanzwe n’umwuzukuru we babanaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yatangaje ko bikekwa ko uyu mukecuru Mukarusine yishwe n’umushumba we kuko yahise aburirwa irengero. Yagize ati “ Twasanze yapfuye, twabimenye tubibwiye n’umwuzukuru we babanaga ngo we yari yagiye gusenga yasanze urugi rw’icyumba cye n’idirishya…

SOMA INKURU

Bakame yahishuye ibanga yakoresheje bagatwara igikombe Rayon Sports

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cya Super Cup, nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame yahishuye ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur ari we wamufashije kwitwara neza akuramo penaliti z’abakinnyi ba Rayon Sports. Muri uyu mukino Rayon Sports yahushije penaliti eshatu, zirimo ebyiri zakuwemo n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wayo. Mu kiganiro uyu muzamu yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yahamije ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur…

SOMA INKURU

Imyiteguro ya siporo yo kurwanya indwara zitandura irarimbanyije

Tariki ya 20 Ukwakira 2019 muri IPRC Kicukiro, hazabera siporo mu mikino itandatu itandukanye, buri wese agakina uwo ashaka bitewe n’uwo akunda, byateguwe na sosiyete itegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, “Thousand Hills Events”,intego nyamukuru ni ukurwanya indwara zitandura zikunze guterwa no kudakora siporo ihagije. Imibare igaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Thousand Hills Events yatangaje ko abazitabira iyo siporo rusange bazidagadura mu mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Cricket, Tennis no kwiruka kilometero icumi. Rigira riti “Thousand Hills events yatangiye…

SOMA INKURU