Itariki ivuga byinshi ku mateka y’u Rwanda


Itariki ya 1 Ukwakira ni umunsi udasanzwe, Abanyarwanda bazirikanaho ubudasa mu gukunda igihugu, kuko ari bwo ishami rya gisirikare ry’Umuryango FPR-Inkotanyi ryitwaga APR, ryagabye igitero ku mupaka wa Kagitumba riyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema, hagatangira urugamba rwo kubohora igihugu.

Yari intangiriro yo gushyira mu bikorwa umugambi wo gufasha abanyarwanda gutahuka nyuma y’imyaka isaga 30 barahejejwe mu buhungiro, kandi ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bwaranangiye kubacyura mu nzira y’amahoro.

Yari kandi imbarutso yo guhagarika ivangura mu Banyarwanda, hubakwa ubumwe bwabo, ubuyobozi bugendera ku mahame ya demokarasi ndetse u Rwanda rwigenga rufite ubudahangarwa mu miyoborere yarwo mu ruhando rw’amahanga.

Kuwa 1 Ukwakira 1990, igihe bari bageze i Kagitumba, Maj Gen Rwigema, watangije urugamba yasobanuye mu magambo make impamvu yarwo, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byayogoje u Rwanda.

Yababwije ukuri ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye […] Kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo”.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, asobanura ko ‘ku rugamba icyo FPR yashakaga kwerekana, kwari uko hashobora kubakwa igihugu gihuriwemo n’abanyarwanda bitandukanye na politiki y’ingabo za Habyarimana na Habyarimana ubwe, bumvaga ko politiki ari iyo guheza bamwe mu banyarwanda’.

Urugamba rwatangiranye ibizazane

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cya mbere na RPA cy’urugamba rwo kubohora igihugu, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora izo ngabo.

Bukeye bwaho tariki 2 Ukwakira 1990, Maj Gen Rwigema yahise agwa ku rugamba i Kagitumba ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Amakuru y’urugamba yerekana ko mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere yarwo, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Gen Kabarebe mu kiganiro yahaye abitabiriye itorero Urunana rw’Urungano mu mpera za 2017, yavuze ko mu ntangiriro y’urugamba bahuye n’ibizazane birimo gupfusha abasirikare benshi biganjemo abakuru bitewe n’imitegurire y’urugamba, kuba nta muyobozi bari bafite no kwicwa n’inzara.

Akomeza avuga ko Rwigema amaze gupfa abantu bose icyifuzo cyari uko Paul Kagame wari Major, yajya kuyobora urugamba avuye aho yigaga muri Amerika.

Kabarebe ati “Buri muntu wese yumvaga ari icyifuzo afite. Mu minsi mike tugira amahirwe tubona aragarutse, ku buryo n’ibibazo byari byatangiye kugaragara, byinshi cyane, byahise birangira”.

Gen Kabarebe avuga ko bagitangira kwinjira mu Rwanda batangiranye ibibazo ariko nta cyuho na kimwe cy’ubuyobozi cyabaye kuko Perezida Kagame ibintu byose yahise abishyira ku murongo, nk’uko yari ategerejwe na benshi cyane ari nacyo cyizere cyari gihari nyuma y’ibibazo byose.

Ati “Nyuma y’ingorane zose twagize, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahageze, yatangiye intambara bushya, gutsindwa byo twari twatsinzwe, ni Nyakubahwa Paul Kagame watabaye, na Kagitumba twari dusigaye ducungiraho, Habyarimana yari yayisubije, nta gace na kamwe twari dusigaranye mu Rwanda”.

Akomeza avuga ko Kagame ahageze, urugamba rwatangiye bushya, ashyiraho gahunda y’intambara anahindura uburyo bw’imirwanire ku rugamba.

Ati “Yamaze kuza akura abasirikare mu Mutara aho baraswaga na za burende, na za Mitarayeze (mitrailleuse) ahantu hashashe nko kuri aya meza, adukura mu Mutara atuzana mu Birunga atwereka uburyo turi burwane, atwereka ibyo tugomba kwirinda n’ibyo tudakwiye gukora, azana imyitwarire yo ku rwego rwo hejuru”.

Buri wese uzi neza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, akurira ingofero Perezida Kagame ku buryo yashyize ingabo hamwe zikagira umutima umwe, inzira imwe ya politiki, ikinyabupfura n’imyumvire imwe.

Gen Kabarebe avuga ko icyo abantu bari bahuriyeho ari umubabaro no kwifuza kugira igihugu, ariko bitari bihagije mu gihe bitari kugira indangagaciro n’ikinyabupfura kibiganisha mu murongo umwe.

Ati “Ariko iyo bitaba ibyo abantu bakaza barwana gusa nubwo baba bafite imbaraga, byashobokaga ko hari aho twari kugera tugatandukana n’amahame ya FPR. Ni ukuvuga ko akamaro k’umuyobozi mu guha isura FPR n’urugamba kabonetse… akamaro k’ubuyobozi niryo shingiro rya byose”.

Avuga ko gutandukanya Perezida Kagame, urugamba rwo kubohora igihugu n’intsinzi yarwo ari ibintu bidashoboka.

Perezida Kagame ntahwema gucyeza uruhare rw’abitanze yaba abapfuye n’abakiriho baharaniye ko u Rwanda rutekana.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa 1 Ukwakira 2016, yagize ati “Umunsi mwiza wo gukunda igihugu ku Banyarwanda bose. Nshimiye by’umwihariko abatanze ibyabo byose, abapfuye n’abandi bakiriho. Urugamba ruracyakomeje.”

Nubwo nta birori byihariye bigikorwa tariki 1 Ukwakira, ntibikuraho ko ukiri umunsi uzirikanwa kandi wubashywe mu mitima y’Abanyarwanda kuko ari umunsi watumye u Rwanda n’Abanyarwanda bagera aheza bari ubu.

Kwizihiza uyu munsi wo gukunda igihugu byahujwe no kwizihiza umunsi w’Intwari uba tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.