Imibare igaragaza amarorerwa ibiza byakoze mu mwaka wa 2019


Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yerekana ko abantu 70 bishwe n’ibiza, abandi 177 bakomeretse, inzu 4095 zikangirika, hegitari 6708.65 z’imyaka zikangirika.

Yerekana kandi ko amatungo 167 yapfuye, ibyumba by’amashuri 163 n’ikigo nderabuzima kimwe bigasenyuka. Hasenyutse kandi imihanda itandatu, insengero 49, ibiraro 11, inyubako z’ubutegetsi 15, imiyoboro ikwirakwiza amazi itatu, imiyoboro y’amashanyarazi 60, amasoko atatu n’uruganda rumwe.

Mu Karere ka Rwamagana niho Ibiza byahitanye abantu benshi bagera kuri 15, gakurikiwe na Ngororero byahitanye umunani. Muri Rusizi, Nyanza na Kirehe niho hakomeretse abantu benshi.

Imibare ya Minema yerekana ko mu Karere ka Kirehe ari ho hasenyutse inzu nyinshi zigera ku 1946, gakurikirwa n’aka Ngororero hasenyutse 222. Muri Kirehe kandi niho hangiritse imyaka myinshi ingana na hegitari 5477.5 naho muri Ruhango hangirika hegitari 202.

Umwaka ushize inkangu, imyuzure, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abasaga 200 byangiza ibikorwa remezo, amatungo, imyaka n’ibindi.
Minema iherutse gutangaza ko iri gutegura uburyo bwihariye buzajya bwifashishwa mu kuburira no guhururiza abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza bakaba bahunga mbere y’uko zibagiraho ingaruka.

Mu bihe by’imvura, Minema isaba abaturage kwirinda ibiza basiburura ruhurura ziyobora amazi ahabugenewe aho zitari zigashyirwaho; kuzirika ibisenge bigakomezwa cyane ku nkuta hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga, kugenzura inzu zituwemo ko zatangiye kwangirika zigasanwa cyangwa abazituyemo bakavivamo no gufasha abatuye mu manegeka kwimuka.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.