Itariki ivuga byinshi ku mateka y’u Rwanda

Itariki ya 1 Ukwakira ni umunsi udasanzwe, Abanyarwanda bazirikanaho ubudasa mu gukunda igihugu, kuko ari bwo ishami rya gisirikare ry’Umuryango FPR-Inkotanyi ryitwaga APR, ryagabye igitero ku mupaka wa Kagitumba riyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema, hagatangira urugamba rwo kubohora igihugu. Yari intangiriro yo gushyira mu bikorwa umugambi wo gufasha abanyarwanda gutahuka nyuma y’imyaka isaga 30 barahejejwe mu buhungiro, kandi ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bwaranangiye kubacyura mu nzira y’amahoro. Yari kandi imbarutso yo guhagarika ivangura mu Banyarwanda, hubakwa ubumwe bwabo, ubuyobozi bugendera ku mahame ya demokarasi ndetse u Rwanda…

SOMA INKURU

Imibare igaragaza amarorerwa ibiza byakoze mu mwaka wa 2019

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yerekana ko abantu 70 bishwe n’ibiza, abandi 177 bakomeretse, inzu 4095 zikangirika, hegitari 6708.65 z’imyaka zikangirika. Yerekana kandi ko amatungo 167 yapfuye, ibyumba by’amashuri 163 n’ikigo nderabuzima kimwe bigasenyuka. Hasenyutse kandi imihanda itandatu, insengero 49, ibiraro 11, inyubako z’ubutegetsi 15, imiyoboro ikwirakwiza amazi itatu, imiyoboro y’amashanyarazi 60, amasoko atatu n’uruganda rumwe. Mu Karere ka Rwamagana niho Ibiza byahitanye abantu benshi bagera kuri 15, gakurikiwe na Ngororero byahitanye umunani. Muri Rusizi, Nyanza na Kirehe niho hakomeretse abantu benshi. Imibare ya Minema yerekana ko mu…

SOMA INKURU