Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro The Square gica kuri Televiziyo Rwanda, yatangaje ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa cumi mu mpamvu zitera urupfu mu Rwanda.
Yavuze ko buri mwaka nibura abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye, izo ngaruka zikagera no ku bigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira.
Yakomeje ati “Ugereranyije umubare w’impanuka dufite muri uyu mwaka uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama, dufite impanuka 3241, ugereranyije n’impanuka 3864 mu gihe nk’icyo umwaka ushize.”
“Muri izo mpanuka muri uyu mwaka harimo 85 zatewe n’abantu baba batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga, kandi ikibazo ni uko iyo impanuka nk’izo zibaye, wavuga ko nta muntu upfa kurokoka. Mu mwaka ushize ho zari 91, mu gihe nk’icyo.”
Mu gukora umukwabu, CP Kabera yavuze ko Polisi imaze gufata abantu 1179 bari batwaye imodoka basinze, bakaba baraciwe amande.
CP Kabera yakomeje ati “Impanuka zariyongereye, niyo mpamvu polisi yongereye imikwabu mu gihugu hose haba muri Kigali, ku mipaka n’ahandi, aho umuntu atagomba kunywa ngo arenze 0.08 bya alcool mu maraso.”
Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze acibwa amande ageze ku bihumbi 150,000 Frw, mu gihe bamusanganye andi makosa akayahanirwa ukwayo.
NIYONZIMA Theogene