Amabanga y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yashyizwe hanze

Uwahoze ari Minisiti w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Adolphe Muzito kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012, yatangaje amabanga menshi y’ubwiru yihishe ku ngoma ya Perezida Felix Tshisekedi, aho yahishuye ko uyu muperezida yahinduye intego yari afite ataragera ku butegetsi, ku buryo yabaye igikoresho cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila. Adolphe Muzito agira ati “Tshisekedi asigaye avuga ururimi rwa Kabila ku buryo yabaye nk’igipupe cy’ingoma yatambutse na Kabila ubwe.” Nk’uko Politico.CD ikomeza ibitangaza, Adolphe Muzito ashinja Kabila kwivanga muri bagenzi be bari bafite umugambi wo gushakira…

SOMA INKURU

Imibare mishya yerekana uko VIH/SIDA ihagaze mu Rwanda

Raporo nshya yatangajwe Ejo hashize kuwa gatatu tariki 25 Nzeri 2019, yagaragaje ko mu Rwanda ikigero cyo kumenya uko abantu bahagaze ari 84%, abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ari 98%, naho ikigero cyo kugabanuka kwa VIH/SIDA iri mu mubiri kiri kuri 90%. Ni igenzura ryakorewe ku baturage barenga ibihumbi 30 bari mu kigero cy’imyaka 16-65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14 bo mu ngo zirenga ibihumbi 11 basanzwe mu ngo hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019. Iri genzura ryerekanye ko ubwandu bushya mu bari mu…

SOMA INKURU

Perezida wa Rayon Sports yishongoye ku bategereje ko yeguzwa

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate waraye asinyanye amasezerano y’ubufatanye na La Parisse Hotel azafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuzajya bayikoreramo umwiherero ndetse n’imyitozo ngororamubiri, akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nta kintu kimuteye ubwoba ku buyobozi bwe kuko ngo nta gishobora gutsinda ukuri. Ati “Nta na rimwe ikinyoma kijya gitsinda ukuri. Burya iyo uri mu kuri nta kintu kigutera ubwoba.Uzaterwe ubwoba nuko utari mu kuri. Ntari mu kuri naza mu banyamakuru nkababeshya, nkabaha ruswa nkababwira nti muvuge ibi, mwandike ibi kuko turabizi ko bijya bibaho, ariko ibyo tuvuga ni…

SOMA INKURU

Umwana w’imyaka 5 ufite indwara imunga amagufa aratabarizwa

Umwana w’imyaka itanu witwa Mbarushimana Samuel aratabarizwa nyuma yo gufatwa n’indwara ituma amagufwa yo mu kuguru amungwa nk’uko yabibwiwe n’abaganga, akaba ari uwa Nyiranizeyimana Jeanne umubyeyi w’abana bane watandukanye n’umugabo we bitewe n’amakimbirane yo mu muryango, acumbitse mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Rebero. Uyu mwana w’imyaka itanu ukuguru kwe kuzuye ubushye n’ibinogo by’ibisebe amaranye imyaka ibiri, mama we akaba avuga ko abarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe byanatumye atabona ubufasha bwa leta ngo avuze umwana we agahitamo kubireka ngo kuko…

SOMA INKURU

Impanuka mu bintu icumi bya mbere bitwara ubuzima bwa benshi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro The Square gica kuri Televiziyo Rwanda, yatangaje ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa cumi mu mpamvu zitera urupfu mu Rwanda. Yavuze ko buri mwaka nibura abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye, izo ngaruka zikagera no ku bigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira. Yakomeje ati “Ugereranyije umubare w’impanuka dufite muri uyu mwaka uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama,…

SOMA INKURU