Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli 2019, mu Karere ka Rubavu, hareberwa hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye ibyagezweho mu ngamba zari zarafashwe zatumye nta muntu ugaragaraho Ebola mu mujyi wa Goma. Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Ebola. Yagize ati “Turi…
SOMA INKURUDay: September 17, 2019
Imbere yas PAC abayobozi b’Akarere ka Ruhango bakojejwe isoni na rwiyemezamirimo
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abagera kuri 15 barimo Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abakozi na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baba bakoze ibikorwa mu Karere ka Ruhango bari bitabye Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Basobanuraga imikoreshereze y’amafaranga leta igenera aka karere ngo hakorwe ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange yakoreshejwe nabi. Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bitanye ba mwana na rwiyemezamirimo Hakizimana Gérard wahawe isoko ryo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango nyuma bikaza kugaragara ko habayeho ubukererwe mu…
SOMA INKURU