Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente byari bigamije gushaka uko icyorezo cya Ebola cyarushaho kurwanya hirindwa ko cyagera mu Rwanda. Yagize ati “Twavuze kuri gahunda yo kurwanya Ebola ndetse tuganira ku ngamba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irimo gukora kugira ngo iki cyorezo kitagera ku butaka bw’u Rwanda, ibi ni ibintu dushyigikiye.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimangiye ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufatanya kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo…
SOMA INKURUMonth: August 2019
Kenya: Kuzana uruhinja mu Nteko Ishinga Amategeko byateje gushyamirana
Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yahagaritswe iminota 30 nyuma y’aho Depite Zuleika Hassan uhagarariye Umujyi wa Kwale yinjiranye umwana w’amezi atanu, agategekwa gusohoka. Akihagera bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko bashyigikiye Hassan bavuga ko agomba kuhaguma ndetse basohokana uruhinja hanze mu kugaragaza ko bari kumwe na Depite Zuleikha. Ibyifuzo byabo byaburijwemo imbere y’itegeko ry’Uwari uhagarariye imirimo y’inteko, Christopher Omulele, wategetse ko Hassan asohorwa hanze. Abagore bo mu Nteko bavugaga ko Depite Zuleika afite uburenganzira bwo kurera umwana no kumwonkereza aho ariho hose udakuyemo no mu Nteko. Daily Monitor…
SOMA INKURUNyagatare: Rwiziringa ikiyobyabwenge cyugarije abanyeshuri bo mu mashuri abanza
Abaturage, ababyeyi n’abaganga bo mu Murenge wa Nyagatare barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwihariye bwo kurwanya Rwiziringa ifatwa nk’ikiyobyabwenge cyugarije abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza.Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo buremeza ko iki giti kigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge kikarwanywa nk’uko ibindi biyobyabwenge byose birwanywa. Iki ni igiti gikunze kuba ahantu haba inka cyangwa se icukiro, iyo gikuze kugeza ku burebure bwa metero imwe n’igice gitangira kuraba kikazana ihundo rifunze, iki giti mu gihe cy’impeshyi rya hundo rifunze riruma rigafunguka, hakabamo imbuto z’umukara izi mbuto nizo abana barya zikabatera guta…
SOMA INKURUAhazwi nko mu mashyirahamwe ya mbere hibasiwe n’inkongi y’umuriro
Inyubako z’ahazwi nko ku mashyirahamwe ya mbere i Nyabugogo zafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho n’ibicuruzwa byari mu tubari na resitora tugize iyi nyubako yafashwe ahagana hejuru. Iyi nkongi yatangiye ahagana saa sita z’ijoro itangiriye mu kabari k’ahareba Kimisagara ikomeza no mu bindi bice nk’uko byemezwa n’umwe mu bazamu bahararira witwa Mbarushimana Hilary bita Kazungu. Abakorera muri izi nyubako bavugaga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, abandi bakeka gaze, mu gihe bamwe bavuga ko ari imbabura y’abafite resitora barara batetse ibishyimbo. Gusa benshi bemeje ko inkongi yatangiriye mu gikoni gihari…
SOMA INKURUAbayobozi banyuranye bakomeje gushyira imbaraga mu gukumira ebola
Abaminisitiri 3 b’ u Rwanda barimo uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’uw’ibikorwa by’ubutabazi Germaine Kamayirese, ejo hashize tariki 5 Kanama 2018 nibwo bazindukiye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagamije kugenzura uko ibikorwa byo gukumira Ebola yibasiye iki gihugu cy’abaturanyi bihagaze. Aba baminisitiri basuye imipaka ihuza u Rwanda na DRC i Rubavu, mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda igamije gukumira Ebola mu Rwanda ihagaze ndetse no kureba ko ingamba zafashwe ziri gukurikizwa uko bikwiye. Minisitiri…
SOMA INKURUUwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yayicishije akayabo
Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kaciye Rayon Sports akayabo ka miliyoni 32.5 Frw nk’indishyi y’akababaro igomba guhabwa uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.` Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi gushize, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535. Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri…
SOMA INKURUIsura y’umuhanzi Asinah yononwe
Igikorwa cyo konona isura y’umuhanzi Asinah Era cyabaye ku Cyumweru gishize ariki 4 Kanama 2019, tmu kabyiniro ka People Club gaherereye mu mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi wigeze no kuba umukunzi wa Riderman yatangaje ko yasagariwe n’umukobwa atazi wamusanze mu kabari akamukatisha urwembe ku itama, ku buryo byasabye ko ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga. Asinah yatangaje ko byamugwiririye aho yabonye umukobwa amwegera agahita amukebesha urwembe, nta hantu asanzwe amuzi, nyuma akaza kumenya amazina ye ayabwiwe n’abasanzwe bamuzi. Ati “Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa…
SOMA INKURU