Umugore wa Vise Meya wakubiswe n’umugabo we aracyari mu bitaro


Nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze Ndabereye Augustin, atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa, ubu uwo mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana mu Bitaro bya Ruhengeri.

Visi Meya Ndabereye Augustin ukekwaho gukubita umugore kugeza ubu umugore akaba akiri mu bitaro

Ubwo uwo mugore yagezwaga mu bitaro bya Ruhengeri saa sita z’ijoro rishyira ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yatangaje ko uwo mubyeyi yagejejwe mu bitaro arembye cyane aho basanze afite n’ikibazo cy’ihungabana.

Muganga Muhire yagize ati “ Nibyo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri mu ma saa sita y’ijoro ryakeye, twamwakiriye afite ibikomere mu gice cy’umutwe, twamwakiriye yahungabanye, arembye. Ariko abaganga bashoboye kumwitaho, ubu ari mu gice tuvuriramo abarwayi bagize ikibazo cy’ihohoterwa, kandi nkurikije uko tumusanze muri aya masaha, turabona atangiye koroherwa”.

Akomeza agira ati “Icyateye ibikomere kiragoye guhita usuzuma ugahita ukimenya. Icyo umuganga aba agomba kumenya, ni icy’ibikomere, naho ikijyanye n’icyabiteye bizamo inzego nyinshi, mu buganga buriya tugira urwego rukurikirana impamvu z’ibikomere.

Ariko uko ibikomere biteye, ni ibikomere byo ku ruhu ariko bidatoboye. Mu Kinyarwanda babyita ‛Mfunira’, aho ubona uruhu rw’umuntu ukabona ko rwahindutse, ko hari igikomere cyangwa se hari ububyimba, ariko ukaba utabona amaraso yavuye. Ubwo rero ibyo bikomere ni byo umurwayi afite kandi birababaza”.

Dr Muhire Philbert avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwita kuri uwo mubyeyi, yashyizwe ahantu hihariye akurikiranirwa bagamije kumurinda guhura n’abantu benshi kugira ngo ihungabana yagize rigabanuke.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yabwiye Kigali Today ko umugore wakubiswe na Visi Meya yagize ikibazo cy’ihungabana. Ati “Kumuvurira aho hantu ni byo bitwereka ko uwo muntu yorohewe cyangwa arembye, ku buryo noneho dushobora no kumushyira muri sosiyete yavuyemo, mu bandi barwayi byaba na ngombwa akaba yanataha mu muryango we. Ntabwo twahita tumwohereza ngo ave mu bitaro, ari ibikomere by’umubiri bigaragara ntabwo yari kuba akiri mu bitaro, ariko ikiba gikomeye cyane ni ikibazo cy’imitekerereze. Ni byo tugikoraho. Uko tubona bigenda bijya ku murongo, nibwo dufata icyemezo cyo kumukura mu bitaro ariko ubu ntabwo aragera ku rwego rwo kuva mu bitaro”.

Abaturanyi ngo babuze uko batabara uwo mugore kuko ngo yakubiswe bamufungiranye

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, avuga ko yaje atabaye nyuma yo kumva urusaku kwa Visi Meya n’abana barira, ariko abura uburyo yinjira kuko igipangu cyari gifunze.

Agira ati “Twatabaye ariko duhera inyuma y’igipangu, kugifungura biratunanira kuko bari bifungiranye, ariko tukumva urusaku rw’umugore n’abana.”

Ati “Twakoraga ku nzogera iri ku marembo igasona, ariko tubura uwafungura. Icyatumye bihagarara ni uko Visi Meya yakubise ikiganza mu kirahuri cy’urugi akomeretse aza gufungura atwara imodoka ajya kwa muganga. Yasohotse yihuta afite n’ubwoba bw’abantu benshi bari ku marembo baje gutabara”.

Umukozi Kigali Today yasanze muri urwo rugo, usanzwe akora ataha, na we ngo akimara gutaha saa moya ubwo nyirabuja yari aje, ngo yamaze gutaha baramuhuruza bamubwira ko Nyirabuja ari gukubitwa.

Agira ati “Ubwo Mabuja yari ageze mu rugo mu ma saa moya, namuhaye umwana ndataha. Nabaye nkigera mu rugo abantu barantabaza ngo njye gutabara ngo Mabuja baramwishe. Naje mvuza inzogera yo ku marembo ariko tubura abadukingurira. Twabonye ‘Boss’ aje yiruka adusanga, bamwe muri twe tugira ubwoba turiruka afata imodoka agenda yiruka cyane ajya kwipfukisha tumenya ko yakomerekejwe n’ikirahuri.”

Akomeza agira ati “ Nahise niruka njya kureba ko Mabuja atapfuye, dusanga yakomeretse cyane kandi yababaye. None se umuntu bapfuye imisatsi kandi yari aherutse gusuka murumva atababaye? Si ubwambere barwana, bahora barwana nkabakiza ariko sinzi icyo bapfa”.

Abaturanyi b’uwo muryango baremeza ko bababazwa no kuba abo bakarebeyeho ari bo bari kugaragaza imyitwarire mibi, icyo bagasanga ari ikibazo kibakomereye.

Umwe muri bo ati “Aba bantu bahora barwana ntituzi icyo bapfa, hari ubwo tugira ubwoba ko umugore buzacya yapfuye. Twese byadukoze ku mutima, ndetse byabaye n’ikibazo muri karitsiye, kumva umuntu nka Meya uyoboye abaturage yakubise umugore. Ni ikibazo dufite gikomeye”.

Kugeza ubu uwo mubyeyi aho akurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, arwajwe n’umukozi we na bamwe mu bagize umuryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, ubwo yari mu bitaro bya Ruhengeri aho yari yagiye kureba uko ubuzima bw’uwo mugore buhagaze, yirinze kugira icyo atangaza ataramenya neza amakuru ya Visi Meya uri mu maboko y’ubugenzacyaha.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.