Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bikomeje hagati y’ubuyobozi na rwiyemezamirimo ushobora kubyaza umusaruro ikimoteri cya Nduba, kuko aho ukuba igisubizo kibangamiye abagituriye bikaba byagira ingaruka ku buzima bwabo. Ati “Ku bufatanye na Wasac, hari amasezerano aganirwaho n’umushoramari ushaka gucunga kiriya kimoteri mu buryo bw’umwuga. Ibyo bizafasha gukemura ibibazo byinshi abantu bagenda babona kiriya kimoteri gifite, birimo bimwe mu bibazo by’umwanda. Ikimoteri kizakorwa mu buryo bwa gihanga ku buryo n’iriya myanda yazabyazwa umusaruro aho kuba ikibazo”. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali…
SOMA INKURUDay: August 31, 2019
Umugore wa Vise Meya wakubiswe n’umugabo we aracyari mu bitaro
Nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze Ndabereye Augustin, atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa, ubu uwo mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana mu Bitaro bya Ruhengeri. Ubwo uwo mugore yagezwaga mu bitaro bya Ruhengeri saa sita z’ijoro rishyira ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yatangaje ko uwo mubyeyi yagejejwe mu bitaro arembye cyane aho basanze afite n’ikibazo cy’ihungabana. Muganga Muhire yagize ati “ Nibyo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri…
SOMA INKURURayon Sports mu gihombo gikomeye
Nk’uko perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangarije abanyamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal, iyi kipe yari yarateganyije ko izinjiza mu ngengo y’imari yayo ya 2019-2020 akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw), aturutse mu mpande zitandukanye zirimo ayo yagombaga guhabwa igeze kuri mu mikino nyafurika ndetse n’ayo yagombaga guhabwa na AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda. Rugikubita Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ku kinyuranyo cy’igitego yatsindiwe i Nyamirambo,bituma akayabo ka miliyoni 801…
SOMA INKURUUmurambo wa Baziga Louis uragezwa mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 aribwo umurambo wa Baziga Louis wari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda wavanwe muri iki gihugu kugira ngo ushyingurwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019. Baziga Louis yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike mu Mujyi wa Maputo. Uwatanze amakuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi…
SOMA INKURUIbigo bitwara abagenzi byazirikanye abafite ubumuga
Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 nibwo RFTC (Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange), ryazirikanye abafite ubumuga bunyuranye by’umwihariko ubw’ingingo, mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali imodoka nini 11 zitwara abagenzi ariko zifite umwihariko w’ibikoresho byagenewe gufasha abafite ubumuga kwinjira no gusohokamo ku buryo ugendera mu kagare bitazajya bimusaba kukavaho, n’abafite ubundi bumuga bakabinyuraho bitabasabye kurira amadaragi nk’uko izisanzwe zikoze, zikanagira ahantu bashobora gukanda igihe bifuza kururuka. Ni imodoka nini 11 zaguzwe mu Bushinwa, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’abafite ubumuga nibura…
SOMA INKURU