Kigali: Polisi ikomeje guhashya abajura


Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, ubwo  Polisi yari mu kazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka yasanze abasore batatu bacukura inzu y’umukecuru witwa Francoise Kankindi w’imyaka 78, aba basore bakibona polisi baje bafite imipanga n’ibyuma by’umutarimba bashaka kubikubita abapolisi, barasa umwe arapfa abandi bariruka.

Uwarasiwe i Masaka ngo nta byangombwa bimuranga yari afite ariko umurebye wakeka ko afite hagati y’imyaka 25 na 27 y’amavuko. Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru.

Polisi kandi yafatiye mu cyuho umusore utamenyekanye amazina kuko ngo nta ndangamuntu yari afite ubwo yamburaga uwitwa Gaspard Bazubagira wari uhise hafi aho. Ngo yamunize amukubita hasi ashaka kumwambura Polisi irahagoboka.

Uyu musore bivugwa ko afite nk’imyaka 25 ngo yashatse kwiruka Polisi imusaba guhagarara aranga araraswa arapfa.

Byabereye mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yatangaje ko ayo makuru ariyo ndetse asaba urubyiruko rwishora mu bujura kubureka.

Ati “Turasaba abakora ubujura kubuvamo bagakura amaboko mu mufuka bagashaka ibyabo. Ndibutsa ko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage gucunga umutekano, abantu bamenyi ko ziri maso  kandi ufatiwe mu cyuho ajye yirinda kurwanya polisi n’abandi bacunga umutekano ahubwo yemere ashyikirizwe ubutabera”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.