Diamond akomeje kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe

Tariki 16 Kanama 2019 mbere y’amasaha make gusa ngo aze gutaramira mu Rwanda Diamond byitezwe ko azabanza gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gitaramo gihenze kizitabirwa n’abifite, iki gitaramo cya Diamond i Bujumbura kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’Uburundi 50000 mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro yo bizaba ari 6500 by’amafaranga y’Uburundi. Ushyize mu manyarwanda itike ya make izaba igura arenga gato 15000frw mu gihe iyi ya menshi nayo irenga 20000frw. Uyu muhanzi waherukaga i Burundi mu gitaramo yakoze tariki 28 Nyakanga 2019, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru kigasozwa n’imvururu za…

SOMA INKURU

Brazil n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ingendo zo mu kirere

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, u Rwanda na Brazil bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege yari amaze imyaka ibiri yemeranyijweho. Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yasinye ku ruhande rw’igihugu ke. Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko amasezerano bagiranye na Leta ya Brazil azafasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane cyane abakerarugendo bazaza mu Rwanda. Yagize ati “Bizadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kureba ibindi bikorwa twafatanya.” Yavuze ko u Rwanda rushaka guteza imbere urwego rw’igendo z’indege,…

SOMA INKURU

Mulatu Teshome wayoboye Ethiopia yasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome Wirtu n’itsinda ayoboye nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Mulatu Teshome Wirtu w’imyaka 62 yabaye Perezida wa Ethiopia kuva tariki 7 Ukwakira 2013 kugeza tariki 25 Ukwakira 2018. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo impande zombi zaganiriyeho. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi ishobora kuwitambikamo ngo iburirwe umuti. Ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28,…

SOMA INKURU

Ibya Shampiyona y’u Rwanda byajemo kidobya

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA,  yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara…

SOMA INKURU