Isura y’umuhanzi Asinah yononwe


Igikorwa cyo konona isura y’umuhanzi Asinah Era cyabaye ku Cyumweru gishize ariki 4 Kanama 2019, tmu kabyiniro ka People Club  gaherereye mu mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi wigeze no kuba umukunzi wa Riderman  yatangaje ko yasagariwe n’umukobwa atazi wamusanze mu kabari akamukatisha urwembe ku itama, ku buryo byasabye ko ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga.

Umuhanzikazi Asinah Era yemeje ko uwamukebye adasanzwe amuzi

Asinah yatangaje ko byamugwiririye aho yabonye umukobwa amwegera agahita amukebesha urwembe,  nta hantu asanzwe amuzi, nyuma akaza kumenya amazina ye ayabwiwe n’abasanzwe bamuzi.

Ati “Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa Shakira. Yanshwaratuye mu maso ku itama ry’ibumoso.  Ariko abantu bamubonye basanzwe bamuzi bambwira ko ariko asanzwe ameze, ngo akunda kugendana inzembe yabona atakwishimiye akagukata.”

Asinah yemeje ko yagejeje ikirego cye muri RIB, ubu ategereje igisubizo kuko ibintu byamubayeho avuga ko ari agahomamunwa.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.