Abayobozi banyuranye bakomeje gushyira imbaraga mu gukumira ebola


Abaminisitiri 3 b’ u Rwanda barimo uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’uw’ibikorwa by’ubutabazi Germaine Kamayirese, ejo hashize tariki 5 Kanama 2018 nibwo bazindukiye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagamije kugenzura uko ibikorwa byo gukumira Ebola yibasiye iki gihugu cy’abaturanyi bihagaze.

Abayobozi bagenzuye uko igikorwa cyo gukumira ebola ku mupaka w’u Rwanda na RDC uhagaze

Aba baminisitiri basuye imipaka ihuza u Rwanda na DRC i Rubavu, mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda igamije gukumira Ebola mu Rwanda ihagaze ndetse no kureba ko ingamba zafashwe ziri gukurikizwa uko bikwiye.

Minisitiri Gashumba Diane akomeje gusaba abanyarwanda kwirinda gushyira ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo mu kaga berekeza mu mujyi wa Goma, kandi haragaragaye icyorezo cya Ebola.

Mu minsi ishize mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu, nibwo umupasiteri yahitanywe na Ebola,nyuma ayanduza umwana we n’umugore we gusa bo bahise bajyanwa I Butembo mu kato no kuvuzwa.

Muri uyu mujyi wa Goma hamaze gupfa abantu batatu bazize icyorezo cya Ebola mu gihe hari abandi benshi bashyizwe mu kato ngo bitabweho.u Rwanda ruryamiye amajanja kugira ngo hatagira umurwayi w’iki cyorezo ucyinjiza mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya cumi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasirwa yibasirwa n’icyorezo cya Ebola kuva mu 1976.  Iki  gihugu kikaba kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu benshi bishwe na Ebola nyuma y’Afurika y’Iburengerazuba, aho mu mwaka wa 2014 yishe abasaga ibihumbi 11.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.