Icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima kitezweho serivizi inoze


Ikigo nderabuzima cya Rukoma kiri mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma kishyiriyeho buryo bwa rusange bwo gukurikirana no kugaragaza uko ubuzima bw’abagana iki kigo nderabuzima uko buhinduka nuko abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi.

Ikigo nderabuzima cya Rukoma, giherereye mu Mudugudu w’Isovu, mu Kagari ka Gafunzo, kuri ubu abaturage 28479 nibo bari mu mbibi zaho gitangira serivisi ni ukuvuga aba baturage ari bo bakigana, nicyo cyonyine kibarizwa mu Murenge wa Sake. Icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma gifite umwihariko w’uko abaturage bagana iki cyumba bahabwa amakuru y’indwara zikunze kubibasira, uburyo aba baturage bahabwa serivisi ndetse iki cyumba kigaragaza ahakwiye gushyirwa imbaraga mu kurengera ubuzima bwabaza kuhivuriza.

Soeur Uwimana atangaza impamvu bakoze icyumba ntangamibare

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukoma S. Uwimana Godeberte ni umubikira w’Umwizera Mariya arasobanura aho bakuye igitekerezo cyo gukora icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima yagize ati “ Kuko mu Murenge wacu bari baratangiye gukora ibyumba by’imihigo, bigera mu Tugari n’imidugudu, nanjye naratekereje nsanga Atari ikigo nderabuzima cyasigara kidatanze amakuru

Uwinjiye muri iki cyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma, abona amakarita atandukanye asobanura ibikorerwa muri iki kigo, ku rukuta rwa mbere hari imihigo y’Akarere n’Umurenge, muri iyo mihigo y’umurenge niho bakuyemo imihigo ivuga ku buzima iyo nabo bayishyira mu mihigo y’ikigo nderabuzima hari raporo zigaragaza uko imihigo bayesheje n’uburyo yagiye ikurikiranwa, ku rukuta rwa kabiri hari ibigaragaza imibereho y’ikigo nderabuzima, ubuyobozi bwacyo abakozi muri rusange ndetse n’inshingano bafite, kuri uru rukuta hariho amafoto ya bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bakora, birimo gukurikirana abarwayi haba abafite ubumuga bahawe insimburangingo, abana bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranwa umunsi kuwundi, igice cya nyuma kigizwe n’imibare nyirizina haba ku kurwanya marariya, gukurikirana imikurire y’abana n’abafite imirire mibi, gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’ubuzima bw’umwana, no kurwanya igituntu n’izindi ndwara.

Bimwe mu bikubiye muri iki cyumba, ni amakuru agendanye n’ibibazo biri mu buzima n’uburyo byashakiwe ibisubizo, ibi kandi nabyo ntibyikoze gusa kuko ngo imihigo y’ikigo nderabuzima ishingiye ku bibazo bisanzwe bihari bagahigira kubikemura.

Dore bimwe mu bibazo byagiye bibyara imihigo y’ikigo nderabuzima, hari ikibazo cy’abagore benshi babyarira mu ngo umuhigo wacyo ni kubyarira kwa muganga, hari maraliya yibasira abaturage benshi cyane cyane abagore n’abana umuhigo ukaba uwo kurwanya Maraliya, abangavu baterwa inda zitateguwe umuhigo ni uko hagabanywa umubare w’abangavu baterwa inda, hari ikibazo cy’abaturage babyra abana badashoboye kurera umuhigo wacyo ni ukuboneza urubyara, abana benshi badakingirwa urukingo rwa BCG ndetse n’izindi nkingo umuhigo ni ugukingira abana uru rukingo n’izindi nkingo zose, abagore benshi ntibipisha inshuro 4 umuhigo ni gushishikariza abagore batwite kwipimisha inshuro 4, abana benshi bavuka ntibandikwe mu ikoranabuhanga umuhigo ni uko aba bana bajya bandikwa mu ikoranabuhanga rya CRVS, ikindi kibazo ni isuku nke mu baturage umuhigo wayo ni ukugira isuku, hari kandi ikibazo cy’abaturage batagira ubwisungane mu kwivuza, umuhigo ukaba kubakangurira gutunga mituweli kandi bakayitungira igihe, ikibazo cya nyuma babonye ni uko hari ikibazo cy’imirire mibi igaragara mu baturage umuhigo ni ukurwanya imirire mibi.

Ibi bibazo ni 10 nabyo byabyaye imihigo 10 y’ikigo nderabuzima cya Rukoma, abaturage bagana iki kigo nderabuzima nabo bazajya bakangurirwa kukigana dore iki cyumba ntangamibare kimaze ukwezi kumwe gitekerejwe, n’ubu ngo haracyari byinshi byo kugishyiramo kugirango umuntu wese uzahaza ashaka amakuru azayabone ku buryo bumworoheye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake Mukayiranga Marie Gloriose ahamya ko iki cyumba cyishyiriweho n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima, yagize ati “ Aya makuru menshi uyasanga ku mujyanama w’ubuzima, niho ikigo nderabuzima cyashingiye kivuga giti ntabwo amakuru yose wayasanga ku mujyanama w’ubuzima ngo nugera ku kigo nderabuzima uyabure, ubu twishimiye ko aya makuru uwayashaka wese mu buzima shakaa kubona uko umurenge wacu uhagaze mu buzima byamworohera”.

Intego nyamukuru y’ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’ikigogo Nderabuzima cya Rukoma ni uko iki gikorwa kizaba bandebereho, ahandi hose bazifuza gukora icyumba nk’iki bakaza kubigiraho, ibi ngo bizashoboka ari uko amakuru yose akenewe mu buzima ushobora kuyasanga muri iki cyumba kiri ku kigo nderabuzima. 

 

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.