Ikigo nderabuzima cya Rukoma kiri mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma kishyiriyeho buryo bwa rusange bwo gukurikirana no kugaragaza uko ubuzima bw’abagana iki kigo nderabuzima uko buhinduka nuko abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi. Ikigo nderabuzima cya Rukoma, giherereye mu Mudugudu w’Isovu, mu Kagari ka Gafunzo, kuri ubu abaturage 28479 nibo bari mu mbibi zaho gitangira serivisi ni ukuvuga aba baturage ari bo bakigana, nicyo cyonyine kibarizwa mu Murenge wa Sake. Icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma gifite umwihariko w’uko abaturage bagana iki cyumba bahabwa amakuru y’indwara zikunze kubibasira, uburyo aba…
SOMA INKURUDay: July 25, 2019
Ibigo bitwara abagenzi birashinjwa uruhare mu mpanuka
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo habaye amahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi b’ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi, aya mahugurwa bayahawe na Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere “RURA”, muri aya mahugurwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, akaba yemeje ko ubugenzuzi icyo kigo cyakoze bugaragaza ko imiterere y’imodoka n’imikorere y’abakozi bitera impanuka ku gipimo kirenga 90%. Yagize ati “Ibibazo by’impanuka dukunda kugira usanga uruhare runini ari abashoferi babigizemo uruhare. Ntabwo ari bo ntera ibuye cyane, natwe twakagombye gufata…
SOMA INKURUOMS yemeje ko mu Rwanda nta ebola iharangwa
Mu itangazo OMS yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2019, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku nzego zose mu gutanga amasomo ku bijyanye na Ebola n’uburyo bwo kuyikumira, hakaba hari icyizere ko ntayo irangwa mu Rwanda nubwo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego. Yagize ati “Turashima ibyemezo bimaze gufatwa kandi turemeza ko kugeza ubu nta Ebola iragaragara mu Rwanda, nubwo hari urujya n’uruza ruri hejuru hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi.”…
SOMA INKURU