Uko amarushanwa y’igikombe cya Afurika 2019 ahagaze


Imikino isoza amatsinda C na D mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera mu Misiri, yongeye kugaragaza ko amakipe yo mu Burabu akomeye mu gihe ayo muri Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugayika. Maroc na Algérie zazamutse ziyoboye amakipe yombi mu gihe Tanzania na Kenya zombi zatsinzwe ibitego ibitego 3-0 muri iyi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere.

Mu itsinda C, Maroc yasoje imikino yayo idatakaje inota na rimwe, ni nyuma y’uko itsinze Afurika y’Epfo igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Mbark Boussoufa.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Côte d’Ivoire yashakaga itike ya 1/8, yanyagiye Namibia ibitego 4-1, yizera kuzamuka ari iya kabiri. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Côte d’Ivoire ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Alain-Max Gradel.

Mu gice cya kabiri, Geoffroy Serey Die yayitsindiye igitego cya kabiri, ariko na Namibia yishyuramo kimwe ku munota wa 71, gitsinzwe na Joslin Kamatuka. Wilfried Zaha wari wagiriwe icyizere cyo kubanzamo nyuma yo kudakina umukino uheruka, yatsindiye Côte d’Ivoire igitego cya gatatu ku munota wa 84 mbere y’uko Maxwell Cornet atsinda agashinguracumu habura umunota umwe ngo 90 y’umukino yuzure.

Maroc yazamutse iyoboye itsinda n’amanota icyenda, Côte d’Ivoire iba iya kabiri n’amanota atandatu. Afurika y’Epfo yabaye iya gatatu n’amanota atatu ifite umwenda w’igitego kimwe, aho izategereza kureba niba izaboneka mu makipe ane yabaye aya gatatu yitwaye neza mu gihe Namibia yasezerewe nta nota ibonye.

Mu mikino yasoje itsinda D, Tanzania ntiyahiriwe imbere ya Algérie iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko yanyagiwe ibitego 3-0 byose byabontse mu gice cya mbere bitsinzwe na Islam Slimani ndetse na Adam Ounas watsinze ibitego bibiri.

Kenya yari yagerageje kwihagararaho mu wundi mukino yahuyemo na Sénégal, aho umunyezamu wayo Patrick Matasi yafataga penaliti ya Sadio Mané mu gice cya mbere, na yo yatsinzwe ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri.

Ismaila Sarr yafunguye amazamu ku munota wa 63, Sadio Mané atsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota umunani mu gihe kandi uyu mukinnyi usanzwe ukinira Liverpool yatsinze icya gatatu kuri penaliti yateye habura iminota 12 ngo umukino urangire mu gihe Philemon Otieno wa Kenya yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 76, asohoka mu kibuga.

Algérie yazamutse iyoboye iri tsinda n’amanota icyenda, ikurikiwe na Sénégal yagize amanota atandatu mu gihe Kenya ifite amanota atatu n’umwenda w’ibitego bine, ariko izategereza kureba niba na yo

yaboneka mu makipe ane yabaye aya gatatu yitwaye neza n’ubwo bigoye. Tanzania yo yasezerewe nta nota ibonye.

Kuri uyu wa Kabiri, harasozwa imikino yo mu itsinda E na F, aho Mali ya mbere mu itsinda E n’amanota ane yisobanura na Angola ya gatatu n’amanota abiri mu gihe Tunisia ya kabiri n’amanota abiri ihura na Mauritania ya nyuma n’inota rimwe mu mukino uza kuyoborwa n’umunyarwanda umwe rukumbi uri mu Gikombe cya Afurika, Hakizimana Louis. Imikino yombi iratangira saa 21:00.

Mu tsinda F, Cameroun ya mbere n’amanota ane irakomeza gushaka uko yisubiza iri rushanwa ifite, ihura na Bénin ya kabiri n’amanota abiri mu gihe Ghana ya gatatu n’amanota abiri na yo icakirana na Guinée Bissau. Imikino yombi iratangira saa 18:00.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.