Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi. Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu “World Economic Forum”, i Davos mu Busuwisi. Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana. Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na…
SOMA INKURUDay: June 27, 2019
Nyuma yo gutandukana na Simba haranugwanugwa ikipe agiye kwerecyezamo
Umunyarwanda Haruna Niyonzima wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kuyivamo nyuma y’aho atabashije kumvikana nayo ku byerekeye kongera amasezerano mashya. Haruna Niyonzima usanzwe ai kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,yamaze gutandukana na Simba SC yafashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya ndetse ayigeza no muri ¼ cya CAF Champions League basezerewemo na TP Mazembe yabatsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi. Kuwa 21 Kamena 2017 nibwo Niyonzima yavuye muri Yanga Africans, yerekeza muri mukeba wayo Simba Sports Club, zihuriye mu mujyi wa Dar…
SOMA INKURUMadagascar: Mu birori by’ubwingege 16 bahaburiye ubuzima
Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 mu murwa mukuru Antananarivo, mu i isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium, abantu 16 bapfuye abandi barakomereka ubwo bageragezaga gusohoka muri Stade muri ibi birori bazize umubyigano. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo akarasisi karangiraga abantu batangiye kwisohokera kuko imiryango yari ifunze, ariko mu gihe basohokaga polisi yihutira kuyifunga byatumye hahita habaho umuvundo waje no gutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka. Perezida w’igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yasuye abakomerekeye muri uwo…
SOMA INKURU