Imbabazi zasabwe n’abakinnyi ba Congo Kinshasa zihatse iki?


Nyuma y’aho kuwa gatandatu w’icyumweru gishize batsinzwe biturutse ku burangare, Kapiteni w’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Youssuf Mulumbu, utarakinnye mu mukino batsinzwemo na Chancel Mbemba wari kapiteni muri uyu mukino, bombi bifashe amashusho akubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika batsinzwe na Uganda ibitego 2-0.

Mu aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20, aba bakinnyi bombi bari kumwe na bagenzi babo ndetse n’abatoza bayobowe na Florent Ibenge, basabye imbabazi, aho kapiteni w’ikipe yavuze ko n’ubwo bigoye ariko bagomba kubikora kuko bakojeje isoni igihugu cyabo.

Ati” Turaje ngo tubasabe imbabazi. Mu kuri biragoye, ariko tugomba kubikora. Dukeneye ubumwe kandi ni byo twabatengushye. Ndakeka ari isomo ryiza twabonye. Turacyafite imikino ibiri yo gukina, dukeneye ko mutuba inyuma kandi tubijeje kwikosora mu buryo bwihuse.Twakoze ikosa rikomeye. Ndabizi ko ari ugukoza isoni miliyoni 90 z’abatuye Congo bose. Ni yo mpamvu tubagarukiye duciye bugufi kandi tubikuye ku mutima dusabye imbabazi.”Chancel Mbemba na we yagaragaje ko batengushye abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko we na bagenzi be bagiye kwikosora.

Amakuru ava mu Misiri, avuga ko mbere y’umukino wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abakinnyi b’iki gihugu  basubitse imyitozo ya nyuma yo ku wa Gatanu kugira ngo abakinnyi bakorerwe ibizamini by’ubuzima mu bitaro bya Cairo kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryabo ritari ryaratanze ibyemeza uko abakinnyi babo bahagaze.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, aho izahura na Misiri yakiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32, mu gihe umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere bazawukina ku Cyumweru hamwe na Zimbabwe.

Izi mbabazi zisabwe nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzwe ibitego byombi ku mupira y’imiterekano, akaba ari yo ntsinzi ya mbere Uganda yabonye mu gikombe cya Afurika mu myaka 41 ishize,  aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Patrick Kaddu n’umutwe ku mupira wa koruneri watewe na Farouk Miya, aba ari na we utera undi mupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi kuri coup-franc.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.