Agatotsi hagati ya MINISANTE na Kiliziya Gatolika


Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yasabye Abasenateri n’Abadepite kugirana ibiganiro na Kiriziya Gaturika igahindura imyumvire yo kubuza amwe mu mavuriro agengwa nayo, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, Minisitiri Gashumba yatanze urugero rw’amabaruwa abiri Abashumba ba Diyoseze ya Cyangugu ni iya Ruhengeri bandikiye bamwe mu bayobozi b’ibitaro avuguruza gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro, cyane ko yabategekaga gusubiza inkunga yose yatanzwe igendanye no kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza imbogamizi zibaho mu kuboneza urubyaro mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika

Yagize ati “Natunguwe ku itariki ya 2 z’ ukwa Kane, ndetse no ku itariki ya 11 z’ ukwa 3, no kubona amabaruwa abiri, imwe yanditswe n’ umushumba wa diyosezi ya Ruhengeli, indi yandikwa n’ umushumba wa diyosezi ya Cyangungu bandikira abayobozi b’ ibitaro n’ ibigo nderabuzima. Muri iyo baruwa barasaba abakozi bo muri ibyo bigo nderabuzima ko basubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro, zizaba zigisigaye muri ayo mavuriro ku itariki ya 30 z’uku kwezi turimo… ni ukuvuga ngo umuyobozi niyumvira ayo mabwiriza, azatanga inkunga yose yo gufasha abagore icyorezo cya SIDA, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore batwite, azatanga inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”

Ibi Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Kamena 2019,  mu Nteko Ishinga Amategeko ahabereye inama nyunguranabitekerezo ihuza abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira imibereho y’abaturage n’Iterambere, impuguke mu gukora politiki zitandukanye n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro,

Minisitiri Gashumba yavuze ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere burimo urunigi no kwiyakana buri kwimakazwa na kiriziya gatolika butizewe nk’ubusanzwe bwa kizungu burimo ubw’ibinini, agapira n’urushinge bwizweho n’impuguke.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene kuri we ngo asanga Leta ikwiye gushyira ingengo y’imari muri gahunda zo kuboneza urubyaro aho kugira ngo itegereze ko bizakorwa ku nkunga z’abafatanyabikorwa, kuko byateza ikibazo mu gihe izo nkunga zaba zihagaze.

 

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.