Minisiteri w’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzobere za Minisiteri y’Ubuzima hakozwe igenzura ku kibazo cy’indwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi , bagasanga nta ngaruka zikomeye ishobora kugira ku bana.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abaganga ba MINISANTE ku kibazo cy’iyi ndwara hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe.
Minisitiri Mutimura yagize ati “Turahumuriza ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko ku bufatanye na Minisante n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri bose mu gihugu. Abanyeshuri barakurikirana amasomo nta kibazo”.
Ni indwara isanzwe yagiye igaragara hirya no hino ku Isi. Ngo kenshi iterwa n’umunaniro mwinshi igakwirakwizwa igihe abantu bavugana, bayihanahanaho amakuru ku buryo bukabije, ikizwi ni uko ifata cyane abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe, bahuje n’imyumvire.
Mu minsi ishize mu bigo by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rambura Filles mu Karere ka Nyabihu ndetse na NEGA Girls School y’i Bugesera, havuzwe iyi ndwara idasanzwe byavugwagwa ko ari iyo kuribwa mu mavi yari yibasiye abanyeshuri.
Iyi ndwara yateje urujijo yari yabanje kugaragara muri GS Rambura Filles , mu kwezi gushize, aho abanyeshuri bafatwaga bababara mu mavi ku buryo uyirwaye atabasha gutambuka neza, nyamara abaganga bakora ibizamini bakayibura.
NIYONZIMA Theogene