Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) rikuriwe na Agathon Rwasa biherereye muri Komine Nyabiraba, mu Mujyi wa Bujumbura byagombaga gutahwa ku mugaragaro, ariko byatwitswe habura amasaha make ngo bitahwe ku mugaragaro.
Agathon Rwasa abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibi biro byabo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi.
Ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru. Ni igisebo ku gihugu gifite Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi.”
Iri shyaka CNL rya Agathon Rwasa riri gufungura ibiro hirya no hino mu gihugu mu gihe ryitegura kwitabira amatora rusange ateganyijwe umwaka utaha wa 2020.
Ishyaka CNL ni rishya mu Burundi kuko ryemewe n’amategeko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, nyuma y’uko umuyobozi waryo Agathon Rwasa yirukanywe mu rindi rya FNL yahozemo.
NIYONZIMA Theogene