Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nibwo Rayon Sports yakomeje muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Marines FC ibitego 2-1. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Irambona Eric Gisa (77’) na Manzi Thierry (87’). Ibi bitego byaje nyuma y’igitego cya FC Marines cyatsinzwe na Dusingizsemungu Ramadhan bita Maicon ku munota wa 27’ w’umukino waberaga ku kibiga cya Kicukiro. Mu gihe mukeba wayo APR FC yakuwemo na AS Kigali nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0 Mu…
SOMA INKURUDay: June 16, 2019
Umuyobozi wa USAID yakiriwe na Perezida Kagame
Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika ugamije Iterambere “USAID” Mark Green, baganira ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na USAID n’imigambi uwo muryango ufite yo guhindura imikoranire yawo n’ibihugu ukorana nabyo. U Rwanda na USAID bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye ziganjemo ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Uyu mwaka uwo muryango umaze gutanga miliyoni 71 z’amadolari muri ibyo bikorwa. USAID ibinyujije muri sosiyete icuruza imiti ya “Chemonics International Inc”, yatanze inkunga ingana na miliyoni 32 z’amadolari mu bijyanye…
SOMA INKURUBurundi: Ibiro by’ishyaka byatwitswe bari mu myiteguro yo kubitaha
Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) rikuriwe na Agathon Rwasa biherereye muri Komine Nyabiraba, mu Mujyi wa Bujumbura byagombaga gutahwa ku mugaragaro, ariko byatwitswe habura amasaha make ngo bitahwe ku mugaragaro. Agathon Rwasa abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibi biro byabo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi. Ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.…
SOMA INKURUJeannette Kagame mu bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali
Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55 bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15, mu bitabiriye uyu mwaka harimo Madamu Jeannette Kagame, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye za leta. Imihanda yifashishijwe muri iri siganwa irimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro. Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42, 21…
SOMA INKURUNyuma yo guhirikwa ku butegetsi ibyaha ashinjwa bigenda byiyongera
Umushinjacyaha Mukuru wa Sudani, Alwaleed Sayed Ahmed, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Omar al Bashir ashobora kugezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha ashinjwa ibyaha bya ruswa, ibi bikaba bigiye kuba nyuma y’amezi abiri Bashir ahiritswe ku butegetsi bwo kuyobora Sudani. Ntabwo uyu mushinjacyaha mukuru yigeze atangaza umunsi nyir’izina Bashir azagezwa mu butabera, ariko yemeje ko Bashir azakukiriranwaho ibyaha bya ruswa no gutunga amafaranga y’amahanga. Hari n’abandi bayobozi bagera kuri 41 bahoze mu butegetsi bwa Bashir bari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa. Aljazeera yatangaje ko ubushinjacyaha bwanasabye ko Bashir…
SOMA INKURUNyuma y’amezi atandatu asezeye ubupadiri yakoze ubukwe
Nambajimana Donatien wasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza mu mwaka wa 2018, ubwo yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Souvenir Alphonsine. Nambajimana n’umukunzi we basanzwe ari abakirisitu mu Itorero Angilikani,bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo. Uwahoze ari Padiri Nambajimana yagiye gusaba no gukwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ejo kuwa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango…
SOMA INKURUYatangaje ikimutinza kwerekeza muri Rayon Sports
Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko atarayisinyira amasezerano nk’uko byavuzwe cyane gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze , cyane ko Mukura VS itaramuha urwandiko rumwemerera kugenda. Ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana n’abayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe, nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, kuko ibiganiro byanjye na bo birarenga 80% “. Ciza Hussei rutahizamu w’ikipe ya Mukura akaba na Kapiteni w’iyi kipe, amaze igihe o muri…
SOMA INKURU