Amarangamutima akomeye ya Maddy ku mubyeyi we


Umuhanzi Meddy ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jobert  yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ataka umubyeyi we yongera kugaragaza ko amukunda byihariye. Ati “ Mama arihangana, ariyoroshya, agira urukundo, ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.”

Meddy yavuze imyato umubyeyi we

Meddy yahishuye ko uyu mubyeyi we aba ku rubuga rwa Instagram ariko yamuhishe amazina akoresha, ati “Aba kuri Instagram ariko ntabwo yambwira amazina akoresha. Ashobora kuba atekereza ko nzamuboloka, ndetse agiye kubona ibi nanditse ahite anyandikira ko yabibonye. Ndagukunda mama.”

Meddy afata nyina nk’umugore w’icyitegererezo yigiyeho byinshi kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi. Amubonamo kudacika intege, kwihangana no kugira imbaraga mu buryo bukomeye.

Meddy yashimangiye ko nyina ari we soko y’umuziki we, ngo yamwigishije gucuranga gitari kuva akiri umwana kugeza ubwo yatangiye guca akenge amushishikariza kujya muri korali aho yavomye ubumenyi bwinshi mu kuririmba.

Meddy yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku wa 7 Kanama 1989. Akomoka kuri  Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Meddy ntiyagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi be bombi igihe kinini kuko   batandukanye akiri muto cyane, ndetse na nyuma se aza gupfa.

Kuri ubu Meddy ni umuhanzi ukora injyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

 

Ihirwe chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.