Icyo gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”yitezweho


Mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019 niho hatangirijwe igikorwa cy’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa cyiswe “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, akaba yatangaje ko ari igikorwa gikomeye kiri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda, aho Leta itangira umuturage uruhare rwa 40% nka nkunganire na we akitangira 60%.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine atangazwa icyo ubu bwishingizi buzamarira abahinzi n’aborozi

Minisitiri Mukeshimana ati “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni ugufasha abahinzi-borozi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; nk’uko mwagiye mubibona twagiye tugira ibihe bitari byiza tukabura umusaruro tukabura amatungo; ikigamijwe ni ukugira ngo abahinzi n’abarozi babashe guhangana n’ibyo bibazo.”

Minisitiri yasabye abazinjira muri gahunda y’ubwo bwishingizi kubukoresha no mu gusaba inguzanyo mu bigo by’imari.

Ku ikubiro gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo yatangiye gukorera mu turere twa Nyanza, Gicumbi, Musanze, Ruhango, Nyagatare na Burera.

Naho iy’ubwishingizi bw’ibihingwa izatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’ihinga A cya 2020 mu turere twa Gasabo, Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Kirehe, Gicumbi, Huye, Rulindo Ngoma, na Rwamagana.

Ku bwishingizi bw’amatungo bwahise butangira gushyirwa mu bikorwa, ikigo cy’ubwishingizi kizajya cyishyura inka zishwe n’impanuka, indwara cyangwa ibyorezo.

Hari abahise binjira muri iyi gahunda y’ubwishingizi

Ikiguzi cy’ubwishingizi kingana na 4.5% by’agaciro k’inka mu gihe nkunganire ya Leta ingana na 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.

Nk’uko byasobanuwe ubwo bwishingizi bureba inka z’inzungu n’iz’ibyimanyi, zifite kuva ku minsi 90 zivutse (inyana) kugeza ku myaka umunani (imbyeyi) hatarimo ibimasa.

Inka yose yishingiwe igomba kubarurwa hakoreshejwe ikirango cy’ikoranabuhanga cya RFID.

Umuhinzi mworozi Karasira Pierre Claver  yatangaje ko ubwo bwishingizi buje babukeneye cyane kuko hari ubwo bagiraga ibyago bagapfusha amatungo bakagwa mu gihombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko muri ako karere horowe inka zisaga ibihumbi 54 harimo izirenga ibihumbi 23 biteganyijwe ko zizafata ubwo bwishingizi.

Yavuze ko kuva muri Werurwe 2019 batangiye ubukangurambaga mu borozi ku buryo abagera kuri 58 bamaze gufata ubwishingizi bw’amatungo ya bo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abishingizi bigenga mu Rwanda, ASR, Kanamugire Gaudence, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta kugira ngo ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa bugere mu turere twose.

Iyi gahunda ya Leta y’ubwishingizi ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ikigo cy’ubwishingizi Radiant, Ikigo Access to Finance Rwanda, Prime Insurance Company na Sonarwa.

 

NIYONZIMA Theogene

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.