Abanya Sudani basabwe inzibacyuho iyobowe n’igisirikare


Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi,uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe na bagenzi be barimoPerezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2019, basabye abanya Sudani gutuza bakareka abasirikare bahagarariwe na Gen Abdul Fatah al-Burhan bakaba bayoboye inzibacyuho.

Abari bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe

 

Perezida Kagame yari mu bari bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe

Ibi bikaba byavugiwe mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateraniye mu Misiri biga ku bibazo bya politiki biri mu bihugu bya Sudani na Libya, bakaba basabye abaturage bo muri Sudani  guha igihe bariya basirikare bagakomeza gushyira ku murongo igihugu, bakaba bemeje ko abasirikare bayoboye iki gihugu bongererwa igihe cy’inzibacyuho.

Ibi abaturage bo muri Sudani bakaba babisabwe nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir, Kugeza ubu bakaba bakiri mu myigaragambyo yo gusaba abasirikare kuva ku butegetsi ndetse banze kuva imbere y’ibiro by’ingabo za Sudani biri mu mujyi wa Khartoum.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko we na bagenzi be bahuriye muri iyi nama,basaba abanya Sudani kwihangana bagategereza ko bahabwa ubutegetsi binyuze mu nzira ya Demokarasi izategurwa.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.