Abanya Sudani basabwe inzibacyuho iyobowe n’igisirikare

Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi,uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe na bagenzi be barimoPerezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2019, basabye abanya Sudani gutuza bakareka abasirikare bahagarariwe na Gen Abdul Fatah al-Burhan bakaba bayoboye inzibacyuho.   Ibi bikaba byavugiwe mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateraniye mu Misiri biga ku bibazo bya politiki biri mu bihugu bya Sudani na Libya, bakaba basabye abaturage bo muri Sudani  guha igihe bariya basirikare bagakomeza gushyira ku murongo igihugu, bakaba bemeje ko abasirikare bayoboye…

SOMA INKURU

Icyo gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”yitezweho

Mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019 niho hatangirijwe igikorwa cy’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa cyiswe “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, akaba yatangaje ko ari igikorwa gikomeye kiri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda, aho Leta itangira umuturage uruhare rwa 40% nka nkunganire na we akitangira 60%. Minisitiri Mukeshimana ati “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni ugufasha abahinzi-borozi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; nk’uko mwagiye mubibona twagiye tugira ibihe bitari byiza tukabura umusaruro tukabura amatungo; ikigamijwe…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhera mu kirombe, icyizere k’ubuzima bwabo ni gike

Ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cya Kibyimba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko  cyakomanyirijwe kuva mu mwaka 1996 kubera impamvu z’umutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibura ry’abo bagabo yayamenye ku wa 17 Mata 2019 ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umugore w’umwe muri bariya bagabo yagiye ku kabari umugabo we yakundaga kunyweramo kumushaka, avuga ko yamubuze, nyuma yo…

SOMA INKURU