Imodoka itwara abakerarugendo yakoze impanuka ihitana abatari bake

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi yari itwaye ba mukerarugendo 55, yataye umuhanda, ihanuka ku manga ihitana abagera kuri 29, hanyuma abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Funchal. Ibi byabereye mu mujyi wa Madeira muri Portugal. Abenshi muri aba bakerarugendo  bari muri iyi modoka bakomoka mu Budage. Abayobozi ba Portugal bose bihanganishije imiryango y’aba bamukerugendo biganjemo Abadage ndetse perezida w’igihugu yatanze indege ye kugira ngo ikoreshwe mu kujyana abakomeretse mu bitaro bikuru. Ibinyamakuru byo muri Portugal byashyize hanze amafoto y’iyi bisi imaze guhanuka ku manga,ikikijwe n’imbangukiragutabara 19,  SIC Television yo…

SOMA INKURU

U Rwanda rwaje mu mutuku mu bwisanzure bw’itangazamakuru

Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs Sans Frontieres) washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru rukaba ruri mu ibara ry’umutuku. Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yo iri ku mwanya wa 154, u Burundi bukaba ubwa 159. Nubwo u Rwanda rwashyizwe muri uyu mwanya, amaraporo atandukanye akorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) agaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo gishimishije. ubushakashatsi bwakozwe na RGB, mu mwaka wa 2018 ku iterambere ry’itangazamakuru bwagaragaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwaje ku isonga n’amanota 81,3%. Mu bihugu byo mu karere u Rwanda…

SOMA INKURU

Zari Hassan mu myiteguro yo kurushinga

Zari Hassan “the Boss Lady”, Umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda,   nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga umugabo we wa mbere wari mu baherwe bakomeye muri Uganda. Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na nyakwigendera  Ivan Ssemwanga  bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse gutandukana bamaze kubyarana abana babiri. Ubwo Zari yatandukanaga na Diamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Ko muri we yumva atagikeneye gusubira…

SOMA INKURU