Tariki ya 15 Mata 1994, abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani, EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, ni Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse i Rwamagana na Kanombe Barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema. Ibitero byabishe byari biyobowe na ba Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana n’uwa Komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara, bafatanyije na Komanda Mukuru wa Jandarumeri ya Rwamagana ndetse na Lt Pascal Havugarurema wabaga ari ku isonga ry’abicanyi n’Interahamwe zaturutse…
SOMA INKURUDay: April 15, 2019
Karongi:Abakora uburaya bibumbiye hamwe baratunga agatoki ababicira umwuga
Abakora uburaya mu Karere ka Karongi bibumbuye muri Koperative “Tubusezerere twihangire umurimo Karongi” bagera kuri 755, baturuka mu Mirenge 5 igize aka Karere bashinja abagore bafite abagabo ndetse n’abagore n’abakobwa baturuka mu Mujyi wa Kigali kuza kubicira ingamba bo bihaye yo gukumira ikwirakwizwa ry’umwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Perezidante w’iyi koperative utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite, yatangaje ko bakorana n’inzego z’ubuzima, aho abamaze kwandura virusi itera SIDA bakurikiranwa bagafata imiti neza ndetse bagafata n’ingamba zo kwirinda kuyikwirakwiza bahabwa udukingirizo duhagije ndetse banigishwa uko barinda abakiriya…
SOMA INKURU