Icyunamo cyashojwe hanibukwa abanyapolitiki bishwe mu 1994

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Mata 2019, Umuyobozi wa SENA, Hon. Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro batandukanye basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,banashyira indabo ku mva zishyinguwemo abanyapolitiki n’abandi banyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero hashyinguye ibihumbi bisaga14,000 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo bitahuzaga n’ibya leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Urutonde rw’abanyapolitiki bashyiguwe ku Rwibutso rwa Rebero: Landouard…

SOMA INKURU

Tariki ya 13 Mata 1994 umunsi utazibagirana

Ku wa 13 Mata 1994, Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Islam kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo. Icyo gihe kandi impunzi z’Abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Uwo munsi Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi. Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha (ubu…

SOMA INKURU