Muri Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa, barimo ingeri zinyuranye, n’Ikipe ya Rayon Sports nayo yatakaje abakinnyi bayo ndetse n’abari bagize komite yayo. Dore Abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu. 2.Munyurangabo Rongin 3.Bosco (Mwene Ruterana) 4.Kirangi 5.Misil 6.Abba 7.Rutabingwa 8.Kalisa 9.Kayombya Charles 10.Mazina 11.George 12.Nyirirugo Antoine Abari bagize komite y’ikipe ya Rayon Sports 1.Mujejende Benoit 2.Agronome Janvier 3.Kayombya Selesi 4.Munyamasheke 5.Viateur Ikipe ya Rayon Sports yashinzwe mu 1968, ikaba mu 1994 yarakinagamo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, mu gihe…
SOMA INKURUDay: April 10, 2019
Nyuma y’imyaka 25, tariki 10 Mata 1994 ntiyibagiranye
Tariki ya 10 Mata ni itariki ifite icyo ivuze cyane ku bacitse ku icumu ndetse no ku banyarwanda muri rusange, kuko ubwicanyi bwongerewe ingufu ndetse no mu bice byinshi abatutsi bicwa ari benshi, uyu munsi nk’uyu mu mwaka 1994 abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga ni nabwo abasirikare barindaga uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Nk’uko CNLG ibitangaza, ibitero by’abicanyi byabaga biyobowe…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima yibutse abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Ejo hashize kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2019, abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bayobowe na Minisitiri Dr Gashumba Diane hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo. Ni muri urwo rwego Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse…
SOMA INKURU