Kwiga ibijyanye n’imirire bakabura akazi babibonamo ingaruka zikomeye


Imibare yo mu mwaka wa 2015 yerekanye ko mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ariko nubwo bimeze gutya abize ibijyanye n’imirire muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Gatolika iherereye i Save mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nubwo bahisemo kwiga iri shami kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi muri sosiyete nyarwanda,  nta myanya y’akazi ijyanye n’ibyo bize ishyirwaho kugira ngo  batange umusanzu wabo mu kurwanya no kwirinda ikibazo cy’igwingira ryibasira abana.

Kuri bo bemeza ko kuba ikibazo cy’imirire n’igwingira kidacika mu Rwanda, bishobora kuba binaterwa n’uko abakora muri izo serivisi batabyigiye.

Uwitwa Yobokimana Jean de Dieu, avuga ko mu banyeshuri 377 barangije ibijyanye n’imirire n’imbonezamirire, 85 gusa muri bo bahawe akazi kandi nabwo mu bitaro. Ati “Nka njye Akarere ka Nyanza kanditse ibaruwa kagaragaza ko gashaka abakozi 11 b’imirire n’imbonezamirire ariko kugeza ubu turicaye ku buryo usanga benshi mu bakora muri iyi myanya batarabyigiye”.

Twabibutsa ko tumwe mu Turere turimo Nyanza, Kayonza, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Nyanza, Rwamagana, Bugesera na Gakenke, twandikiye Minisiteri y’Ubuzima amabaruwa agaragaza ko dukeneye abize iby’imirire ndetse dufite ingengo y’imari yo kubahemba ariko ababyize ntibarahabwa ako kazi.

Ishami ry’ibijyanye n’imirire n’imbonezamirire ryatangiye mu mwaka wa 2011 ndetse aba mbere muri bo batangiye kurangiza mu mwaka wa 2015, kugeza ubu abagera kuri 377 bamaze kurangiza iryo shami.

 

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.