Ikibazo cy’impfu zibasira abana cyahuje inzego zinyuranye


Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga ubuzima bw’umwana hamwe n’abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba,  Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 bahuriye hamwe   biga  ku kibazo cy’abana bapfa batarengeje ukwezi bavutse, hanyuma higirwa hamwe uburyo impfu zabo zagabanuka.

Abari bitabiriye inama harimo na Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba uri iburyo ahabanza

 

Abatanze ibiganiro binyuranye mu cyafasha gukumira impfu zibasira abana uwa kabiri uturutse ibumoso akaba ari Dr Musime

Dr Musime umuganga w’abana  mu bitaro by’Umwami Fayisali, we yabwiye itangazamakuru ko impfu z’impinja arizo nyinshi kurusha izindi aho yagaragaje ko indwara zikunze gutwara ubuzima bw’abana bakivuka ari ukubura umwuka bakivuka, umusonga, impiswi.

Dr Musime yanashimangiye ko n’ababyeyi babigiramo uburangare kuko iyo babonye ibimenyetso by’uburwayi batihutira kujyana umwana kwa muganga, ariko ngo ntihakwirengagizwa n’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’ababyeyi, hatirengagijwe n’ubumenyi buke bw’abaganga. Ati “ hari ikibazo cy’ubumenyi buke, kuko ibyo twiga mu mashuri ntibihagije, abaganga bagomba kumenya gukoresha ibikoresho bafite”.

Inama yitabiriye n’inzego zinyuranye z’ubuzima hamwe n’abaturutse mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba wari witabiriye iyi nama, akaba  yatangaje ko hari intabwe ishimishije yagezweho mu kugabanya impfu z’abana bakiri bato, aho yasobanuye ko ubu habonetse ibikoresho byabugenewe byifashishwa mu kwita k’umwana ukivuka bigera ku 106, bikaba biri mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Minisitiri yagarutse ku ndwara itwara ubuzima bw’abana bakivuka batari bake ariko ititabwaho, ikaba yitwa indwara y’umuhondo (jaunisse), yatangaje  ko iri ku mwanya wa 7, ndetse anagaragaza imbogamizi zikunze kugaragara zitwara ubuzima bw’abana, muri zo harimo abaganga bakiri bake bashinzwe bavura abana, aho kugeza ubu mu gihugu hose hagaragara abagera kuri 85, amahugurwa adahagije mu kwita k’ubuzima bw’abana bakivuka, ubuke bw’ibikoresho nkenerwa mu kwita k’ubuzima bwabo.

Minisitiri yakanguriye ababyeyi kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose abonye ibimenyetso by’uburwayi ku mwana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mwaka wa 2015 impfu z’abana zari 45%, ariko kugeza ubu zigeze kuri 20%, ibi bikaba bishimangira ko impfu z’abana zigabanuka, ariko ababyeyi bakaba bashishikarizwa gutunga mitiweli kuko ari inshingano bikaba n’inyungu z’umuryango ndetse banasabwa kugira isuku kuko umwanda ari isoko y’indwara nyinshi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.