Ikibazo cy’impfu zibasira abana cyahuje inzego zinyuranye

Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga ubuzima bw’umwana hamwe n’abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba,  Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 bahuriye hamwe   biga  ku kibazo cy’abana bapfa batarengeje ukwezi bavutse, hanyuma higirwa hamwe uburyo impfu zabo zagabanuka.   Dr Musime umuganga w’abana  mu bitaro by’Umwami Fayisali, we yabwiye itangazamakuru ko impfu z’impinja arizo nyinshi kurusha izindi aho yagaragaje ko indwara zikunze gutwara ubuzima bw’abana bakivuka ari ukubura umwuka bakivuka, umusonga, impiswi. Dr Musime yanashimangiye ko n’ababyeyi babigiramo uburangare kuko iyo babonye ibimenyetso by’uburwayi batihutira kujyana umwana kwa muganga,…

SOMA INKURU

Teta yahishuye umukunzi we

Teta umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro harimo ibitaramo bitandukanye yateguraga, muri iyi minsi aravugwaho kuba ari mu rukundo na Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio, kuri ubu akaba  abarizwa mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala. Ibi bikaba byashimangiwe n’ubutumwa Teta yashyize kuri Instagram ye bugira buti “bantu banjye b’i Kigali mwiteguye umugabo wanjye. Iwacu baragufata neza ndabizeye 100%”. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, Weasel azataramira i Kigali muri Seka Festa, mbere y’uko uyu musore ahaguruka Teta akaba yasabye…

SOMA INKURU

GS Jenda yatewe n’abataramenyekana batema abakozi bahasanze

Ejo kuwa 28 Werurwe 2019 mu masaha ya ninjoro abantu bataramenyekana bitwajwe imihoro n’udufuni, bateye ku ishuri rya GS Jenda, riherereye mu Karere ka Nyabihu, batema umuzamu uharinda n’abatetsi babiri. Abatemwe bajyanywe mu ivuriro rya Jenda, naho umwe  mu bakekwa yamaze gufatwa mu gihe abandi bagishakishwa, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette. Yagize ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye nawe bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka nawe aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”. Kampire avuga ko abatemwe…

SOMA INKURU

Bugesera: Abemerewe umuti ukomotanyije ugabanya virus byihuse barawishimiye

Bimwe mu byiciro by’abafite virusi itera Sida batangiye gufata umuti witwa Dolutegravir bwa mbere mu kigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, barahamya ko uyu muti mushya bahabwa wabafashije kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Ubwo abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Nyamata, basobanuriwe uburyo umuti mushya ugabanya virusi itera SIDA ukora n’akamaro ufitiye abatangiye kuwukoresha mu gihe cy’amezi 8 uyu muti umaze  utangiye gukoreshwa. Bamwe mu bafite virusi itera SIDA babwiye itangazamakuru ko  gukoresha umuti byatumye bongererwa imbaraga kandi  bakavuga ko  iyo bawunyoye badacika intege.…

SOMA INKURU