Uko abafite VIH SIDA bakurikiranwa muri Karongi


Ejo hashize kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu masaha y’igicamunsi, nibwo abanyamakuru bishyeze hamwe barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, hagamijwe kureba no kumenya ingamba Akarere ka Karongi gafite mu kurwanya SIDA. Aba banyamakuru bakaba baratangarijwe ko kuva mu mwaka wa 2004 mu bitaro bya Kibuye aribwo hatangijwe serivise zo kurwanya SIDA ndetse no kuyipima by’umwihariko bakurikirana umunsi ku wundi abafite virusi itera SIDA bagannye iyi serivisi, hakaba haremejwe ko byatanze umusaruro ufatika.

Ubwo abanyamakuru bagize ABASIRWA biteguraga kwerekwa serivisi zihabwa abafite VIH SIDA

Dusabimana Innocent umuyobozi wa serivisi yo kurwanya SIDA ndetse no kuyipima, yatangarije abanyamakuru bagize ABASIRWA ko kugeza uyu munsi serivisi akuriye ikurikirana abarwayi bafite virusi itera SIDA bagera kuri 901, ariko babona kuzana iyi serive mu bitaro bya Kibuye byaratanze umusaruro ufatika, kuko nta bantu bakicwa n’ibyuririzi nka mbere y’uko iyi serivise ihagera ko ndetse byagabanyije ku buryo bufatika abana bavukanaga virusi itera SIDA.

Innocent Dusabimana ukuriye serivisi yo kurwanya SIDA no gupima SIDA

Yagize ati “ mbere y’umwaka wa 2004 iyi serivise itaratangizwa hano mu bitaro bya Kibuye, abanduye SIDA bajyaga gufatira imiti kure za Kabgayi ndetse na Kigali, bagakora urugendo ndetse ntibagire n’ababa hafi ngo bakurikirane ubuzima bwabo umunsi ku wundi, yemwe hakabaho n’ubwo urugendo n’amatike bigorana umuntu akaba yasiba gahunda yo gufata imiti, ariko ubu byaroroshye kandi abakiriya bacu tubaba hafi ku buryo tubakurikirana mu buzima bwa buri munsi n’aho bibaye ngombwa tukagera n’aho atuye tugamije kubigisha uko babana na virusi itera SIDA kandi bakaramba, bakaba bapfa bishwe n’urwakwica udafite virusi itera SIDA”.

Abanyamakuru bagize ABASIRWA basobanurirwa serivice zihabwa abafite VIH SIDA

Nyuma y’ibibazo byinshi kandi byuje amatsiko yabajijwe n’abanyamakuru bagize ABASIRWA, mu bisubizo byose Dusabimana yatanze, yagaragaje ko iyi serivise yita ku bafite virusi itera SIDA yaziye igihe, kuko kuri ubu nta mwana w’umuntu bakurikirana uvukana cyangwa ngo yanduzwe SIDA n’umubyeyi we kuko abavutse bose ari bazima, ikindi yashimangiye ko mu bantu 68 babana nk’umugore n’umugabo umwe yaranduye undi ari muzima, hemejwe ko ntawe uranduza undi kandi n’iyo babyaye, umwana wabo aza ari muzima.

Nyuma yo guhabwa ibi bisobanuro byose, twaganiye n’abanyamakuru banyuranye bagize ABASIRWA, badutangariza ko ibi bisobanuro bahawe byabunguye byinshi ku bumenyi bari bafite mu gukurikirana ufite virusi itera SIDA.

SEZIBERA Anselme umunyamakuru w’Imvaho Nshya yagize ati “njye nahungukiye byinshi pe, najyaga numva bavuga ngo umuntu yagiye muri gahunda y’amezi atatu, nkagira ngo ni ikinini kimwe umuntu afata mu mezi atatu, ariko ubu nasobanukiwe ko ari umuntu uba yarubahirije gahunda zose ahabwa n’abaganga bamukurikirana, hanyuma agahabwa imiti azafata mu gihe cy’amezi atatu, bakamurinda kuza buri kwezi”.

Twegereye umuntu ufatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA muri iyi serivisi y’ibitaro bya Kibuye utarashatse ko amazina ye atangazwa, adutangariza ko iyi serivisi yaziye igihe. Ati “mu mwaka wa 2003 nari meze nabi cyane, nta kintu nkibasha gukora, ibyuririzi byaranzonze, abantu bose barampaye akato, nta muntu ukemera kuba yasangira nanjye, cyane ko nta bushobozi nari mfite bwo kujya i Kabgayi, ariko ndi mu bantu ba mbere batangiranye n’iyi serivise hano ku bitaro bya Kibuye, ubu meze neza, nubu nabonye akazi, babandi bampaga akato barangarukiye, rwose iyo ndi mu muhanda ngenda nta wantandukanya n’umuntu muzima udafite virusi itera SIDA”.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi hari amavuriro agera kuri 20 yose atanga serivisi kuri virusi itera SIDA,  hamwe n’ibitaro bya Karongi bifite serivise yo kurwanya virusi itera SIDA no gupima SIDA, abafata imiti bakaba bagera kuri 901, muri bo abagabo bakaba ari 377, abagore ni 524, abana ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 15 ni 38, muri bo abari munsi y’imyaka 5 ni 2, muri aba bose abagera kuri 92% bafata imiti neza, abashakanye umwe ari muzima undi afite virusi itera SIDA ni 68, naho abafite ibyago byinshi byo kwandura ni 91.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.