Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama ya “YPO EDGE” imara iminsi ibiri igamije guha amahirwe, ubufasha ndetse no gutera ishyaka abayobozi bato ryo kongera kuvumbura ibishya ku giti cyabo ndetse no mu byo bakoramo, iyi nama ikaba irikubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo,.
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize Young Presidents’ Organization YPO, i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango aho biba byateguwe hirya no hino ku Isi.
Mu mwaka wa 2003, Young Presidents’ Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa “Global Leadership Award”, kubera ahanini imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro, ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.
Iyi nama ni kimwe mu bikorwa binini bya Young Presidents’ Organisation iba buri mwaka ku migabane itandukanye, aho ihuza abagera ku 2500 bakaganira ku bibazo bitandukanye mu bucuruzi, politiki, ubumenyi, ikoranabuhanga, ibikorwa by’ubugiraneza ndetse n’ibya kimuntu.
YPO igizwe n’abanyamuryango 24 000 baturuka mu bihugu 130 byo ku Isi, bakaba ari abayobozi b’ibigo n’amasosiyete y’Ubucuruzi.