Ku bijyanye no kugira uruhu rwiza kandi rukeye rwifuzwa n’abari n’abategarugori benshi, aho bamwe badatinya gushakira ubwiza mu gukoresha amavuta atandukanye, bakibagirwa ko uturemangingo tw’uruhu dukoze mubyo umuntu aba yariye.
Ibiribwa byafasha umuntu gusa neza no kugira uruhu rutemba itoto, harimo imbuto n’imboga bihagije bikize kuri vitamin A na C harimo karoti, epinari, umwembe, ipapayi, inyanya, n’ibindi hanyuma ibikize kuri vitamine C harimo amacunga, indimu, amashaza atumye, amashu, epinari, umwembe, inyanya n’ibindi.
Ikindi no ukwirinda kurya ibiribwa birimo ibirungo bikabije n’ibinyobwa bisindisha hamwe n’ibiyobyabwenge.
Gukunda kurya ibikomoka ku bimera bigasimbura ibikomoka ku matungo ndetse no kurya indyo yuzuye.
Biracyaza, ejo tuzavuga ku biribwa byafasha umuntu kugira imisatsi myiza n’inzara nziza.
TETA Sandra