Ibintu 4 byatera abanyafurika ubuzima bwiza -Perezida Kagame


Ubwo yari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe, bigira hamwe icyatuma Abanyafurika bagira ubuzima bwiza, buri wese agerwaho n’ubuvuzi, Perezida Kagame yashimangiye ko gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima bw’abaturage byagize ingaruka nziza ku mugabane wa Afurika, nubwo yemeje ko hakiri byinshi byo gukora, aribwo yahishuye ibintu 4 byafasha kugera ku ntego.

Abari bitabiriye iyi nama yiga k’uko harushaho kunozwa serivisi z’ubuvuzi zigezwa ku banyafurika

Perezida Kagame yagize ati “Reka mbahe iyi mikoro ine, icya mbere za leta zigomba kwemera kandi zikaba ziteguye gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi, ikimenyetso cyiza cy’ibi ni ibimaze kugerwaho twakoze bigamije gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gushishikariza gushyira ubushobozi n’ubufatanye bw’ikigega cy’amahoro (Peace Fund), nitwe tugomba kuba aba mbere mu gutanga umusanzu mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage bacu.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, tuzabona umusaruro mwiza mu gihe tuzaba dukoreye hamwe nk’umugabane, dufite byinshi byo kwigira ku bandi baturusha, nka gahunda y’ubuvuzi kuri bose n’ubwisungane mu kwivuza”.

“Icya gatatu ni uko dukeneye gukomeza kugendera ku byakozwe hashyirwa ubushobozi bukenewe mu kugera ku cyerekezo cy’ubuvuzi bigendanye na gahunda ya 2063 ndetse na gahunda z’iterambere rirambye, niyo mpamvu gahunda yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari ngombwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icya nyuma aricyo cya kane ari uko abikorera aribo rufunguzo kugira ngo ibi bigerweho, akamaro kabo karenze kwishyura umusoro gusa, ati “dukeneye kubona abikorera bashora imari cyane mu bikorwa by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika bakaba abatanga izi serivisi.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko ibigo byajya bireba ko abakozi babyo bafite ubuzima bwiza kandi bagerwaho na serivizi zo kwivuza, ibi ngo bizatuma za leta zishyira imbaraga ku batishoboye.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abayobora ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.