Ukunganya kwa Barcelone na Real Madrid kwahawe impamvu nyinshi


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabereye kuri ‘Camp Nou stadium’ witabirwa n’abantu ibihumbi 92 008, ikipe ya FC Barcelone yari iri mu rugo yakinnye iminota 63 y’uyu mukino idafite kabuhariwe Lionel Messi wagize ikibazo cy’imvune mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Valencia CF muri shampiyona ya Espagne mu mpera z’icyumweru gishize, gituma akora imyitozo inshuro imwe gusa muri iki cyumweru, ibi bikaba ari byo byatumye FC Barcelone inganyiriza iwabo 1-1na Real Madrid.

Ryari ishiraniro hagati y’amakipe yombi

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid ifite icyizere cyo gutsinda umukino ikagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Umwami nyuma yo guhusha ubundi buryo bwari bwabazwe ariko ba myugariro ba Barça bakomeza kuba ibamba.

Mu gice cya kabiri ikipe itozwa na Ernesto Valverde Tejedor yagarutse yiminjiriyemo agafu ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 57 cyatsinzwe na Malcom Filipe Silva de Oliveira ukomoka muri Brésil.

Ni umupira wari umaze akanya imbere y’izamu aho Jordi Alba na Luis Alberto Suárez bari bamaze gutera mu izamu amashoti abiri akomeye ariko umunyezamu wa Madrid, Keylor Antonio Navas yitwara neza yose ayikuramo, ariko iry’imoso ya Malcom rimurusha imbaraga igitego kirinjira.

Mu gice cya kabiri impande zombi zasimbuje Lionel Messi yinjira mu kibuga asimbuye Coutinho utahiriwe n’uyu mukini naho ku rundi ruhande Gareth Bale asimbura Vinisius Jr.

Ntacyo ibi bihangange byahinduye kuko iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, ikipe izajya ku mukino wa nyuma izamenyekana tariki 27 Gashyantare 2019 saa 22:00 mu mukino wo kwishyura uzabera i Santiago Bernabéu mu Mujyi wa Madrid.

 

 

IHIRWE Chriss

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.