Hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri, u Rwanda rubonye Nyampinga mushya, akaba ari Nimwiza Meghan, wavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo. Mu kiganiro yagiranye na Teradignews, Nimwiza yashimangiye ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri Afurika. Miss 2019 Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza yanahishuye ko akunda abahanzi bose bo mu Rwanda ariko akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yahitamo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi…
SOMA INKURUDay: February 6, 2019
Yijeje abantu umuti wa Sida none yafashwe
Muri Zimbabwe umupasiteri Walter Magaya wari wijeje ibitangaza abantu ko yabonye umuti uvura indwara nyinshi zirimo na SIDA, yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya abantu no kubizeza ibitangaza no kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida, agapaki k’uwo muti yita ko uvura Sida, akaba yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko. Pasiteri Magaya…
SOMA INKURU