USA:Kwita k’umurwayi uri muri koma byavuyemo umwana


Umuforomo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro ari muri koma, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho, akaba yafashwe na polisi yo muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Nathan yari yatawe muri yombi arekurwa by’agateganyo ariko akomeje gukurikiranwa

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe. Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe,  kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru ruhinja rwavutse.”

CNN ivuga ko kugeza ku munsi uyu murwayi yabyariyeho, abaganga bo muri iri vuriro batari bazi ko atwite ngo kuko babimenye agiye ku bise, akaba yaribarutse umwana w’umuhungu, uri kwitabwaho n’abo mu muryango wa nyina.

Sutherland yategetswe n’urukiko gutanga ibizamini bya DNA, ibisubizo bigaragaza neza ko ariwe Se w’umwana. Uyu muforomo ashinjwa ibyaba bibiri birimo icyo gufata ku ngufu n’icyo guhohotera umunyantege nke.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Sutherland yitabye urukiko, arekurwa by’agateganyo hatanzwe ingurane y’amadolari ibihumbi 500 y’Amerika (ni amafaranga asaga miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda).

Polisi ikomeje iperereza ngo imenye niba hari undi murwayi Sutherland yaba yarasambanyije. John Michaels wunganira mu mategeko umuryango w’uwo mugore urwaye, yavuze ko bamenye inkuru y’itabwa muri yombi rya Sutherland, ariko ko ntacyo bafite cyo kubivugaho.

Ivuriro Hacienda ryavuze ko ryahungabanyijwe birenze urugero n’iyo nkuru, ariko ngo ryari ryaragenzuye bihagije umwirondoro wa Sutherland mbere yo kumuha akazi.

Ku ruhande rw’umwunganizi mu mategeko  wa Nathan Sutherland, David Gregan, we yatangaje ko we nta kimenyetso kitaziguye cyemeza ko Sutherland yakoze ibyo aregwa. Ati “kuri ubu ndabizi ko hari ibisubizo bya DNA. Ariko na we azahabwa uburenganzira bwo kwishakira impuguke mu gupima DNA”.

 

TETA Sandra

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.