Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwihanganisha abanya Kenya

Ku gicamunsi cy’ejo hashize kuwa 15 Mutarama 2019 nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bagaba igitero ku nyubako ya 14 “Riverside Drive” irimo hotel Dusit muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi. Abagabye iki gitero binjiye muri hotel Dusit bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza bakwirakwira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi.     Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 14 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri icyo gitero cyigambwe n’umutwe…

SOMA INKURU

Umukinnyi Serge Aurier akomeje kurangwa n’rugomo

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United kubera gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.   Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0, Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo. Uyu mugabo w’imyaka 26 yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley. Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.…

SOMA INKURU

Abamamaza ibikorwa byabo by’ubuvuzi bashyiriweho itegeko rishya

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.” Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira. Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio…

SOMA INKURU