Perezida wa repubulika Paul Kagame arakira Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubimburiye abandi ba perezida bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere taliki ya 14 mutarama 2019 aribwo Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro uyu mukuru w’igihugu cya Guinea Equatoriale.
Obiang Nguema yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU ndetse no muri 2014 yari yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire irimo ubufatanye mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.
Guinée Equatoriale ni igihugu cyabonye ubwigenge ahagana mu 1968 kibukuye kuri Espagne. Kiri mu bikize kuri uyu mugabane ahanini biturutse ku bucukuzi bwa Peteroli.
@umuringanews.com