Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports yerekeje mu Misiri mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere

  Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo biteganyijwe ko Muhire Kevin bita Rooney wari umukinnyi wa Rayon Sports abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku rutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club, agasinya amasezerano y’imyaka itatu, akaba agiye gutangwaho ibihumbi by’amadolali, ni ukuvuga asaga miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi biteganyijwe ko atangwaho $30 000 ariko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano y’umwaka igahabwa $20 000 by’amadolari naho andi…

SOMA INKURU

Umuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR yatangiye amasengesho yo gusabira Mwiseneza Josiane kuba Miss Rwanda 2019

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR witwa Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho ukorera umurimo we muri Paruwasi ya Nyarugenge yavuze ko kuza kwa Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda 2019 ari ikimenyetso cy’Imana cyo gukuraho ikinyoma mu bategura iri rushanwa. Harerimana yabwiye IBYISHIMO.com dukesha iyi nkuru, ko urugendo rw’uyu mukobwa muri Miss Rwanda ruzaha isomo rinini abagize akanama nkemurampaka kandi ruzakuraho ikinyoma cyashinze imizi muri iri rushanwa. Ati “Uriya mukobwa nkimubona nahise mbona ko Imana hari isomo ije gutanga muri Miss Rwanda kuko nta muntu warufite kubivugaho. Hari ibintu aje kuvugurura,…

SOMA INKURU

Inzego z’ibanze zitanga raporo z’ibinyoma zihanangirijwe

Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 ubwo hatangizwaga ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yababwiye ko bagomba kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, iteka rigashingira ku mibare ifatika kandi itabeshya. Ati “Ndifuza kubibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage.  Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekinika ugomba gucika burundu”. Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese utanga imibare n’amakuru bitari byo.…

SOMA INKURU

Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha bikomeje kuvugwaho byinshi

Hashize iminsi amakuru y’uko  Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’Umunya-Kenya witwa Tanasha Dona, ndetse yaranatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho, ariko ubwo yaganiraga  na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki y’ubukwe kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi. Ati “Ubukwe bwanjye bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira”. Umwaka ushize nibwo Diamond na Tanasha ukorera radiyo…

SOMA INKURU