Umukecuru Mukandutiye Placidia w’imyaka hafi 70 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi byari bimaze iminsi bivugwa ko atwite, uyu mukecuru amaze gutangaza ko abaganga basanze adatwite ndetse n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gihundwe zabyemeje. Uyu mukecuru Mukandutiye akaba yatangaje ko nawe byari byamutunguye kumva ko atwite ku myaka 70. Dr Mutabazi Leon akaba amaze kwemeza ko atari ukuri. Dr yagize ati “Hari hamaze iminsi bivugwa ko hari umukecuru utwite ariko twamusuzumye dusanga adatwite ibindi bibazo yaba afite ni ibyo mu…
SOMA INKURUDay: January 3, 2019
Nyuma y’igihe kirekire ashinjwa ubusambanyi abukomatanya n’ ubupadiri yahagaritswe
Ihuriro ry’abashumba ba kiliziya gatolika muri Kenya ryahagaritse umupadiri wakoreraga mu gace kitwa Githunguri muri Kiambu, wari umaze igihe kinini asambanya abakobwa b’abanyeshuli, abagore bubatse ndetse yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi mu mahoteli. Uyu mupadiri utavuzwe amazina yahagaritswe ku murimo we w’ubushumba mu gihe kitazwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abagore mu gace yakoreragamo umurimo. Umuyobozi w’ihuriro ry’abasenyeli muri Kenya witwa John Cardinal Njue yamaze kuzuza inzandiko zihagarika uyu mupadiri arangije azohereza I Roma kwa papa. Uyu mupadiri bivugwa ko akiri muto,yatangiye gukora amahano akimara…
SOMA INKURUUrubyiruko rwasabwe kuba igisubizo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye urubyiruko kumva neza ibyo bazatozwa nyuma bakajya gufatanya n’inzego za leta mu kwigisha urundi rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n’ibindi. Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya Karindwi ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, mu Karere ka Kayonza, ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza (Kayonza Modern School) ahahuriye abanyeshuri 681 baturutse mu mirenge igize aka Karere. Guverineri yagize ati “Tubitezeho gutanga umusanzu wanyu mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko…
SOMA INKURUNubwo yaje muri Miss Rwanda bamuseka, Mwiseneza akomeje guhangakisha abo bahanganye
Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’aba bakobwa bose uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka likes ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram, aho uzagira amajwi menshi azahita akatisha tike imwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda uzinjiramo abakobwa 20 gusa, bikaba biri kuvugwa ko muri aba bakobwa uhagarariye Intara y’Iburengerazuba witwa Mutoni Deborah yakoresheje application imwongerera abakunzi (Likes) kuri Instagram kugira ngo yigaranzure Mwiseneza Josiane ukomeje kumurusha amajwi. Kugeza ubu amatora yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaraza ko Mwiseneza Josiane wamenyekanye kubera ko yitabiriye ijonjoro rya miss…
SOMA INKURUKumenya uwatsinze amatora by’agateganyo ku mwanya wa Perezida muri Congo Kinshasa biracyari ihurizo
Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye abakandida ku mwanya wa Perezida ko kugeza ubu hamaze kuboneka 17% by’impapuro zatoreweho ku buryo nta cyizere ko itariki yo gutangaza amajwi y’agateganyo izagera yose yabonetse. Bikaba biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo atangazwa ku Cyumweru tariki 6 Mutarama, hanyuma amajwi ya burundu agatangazwa tariki 15 Mutarama 2019. Muri iki gihugu internet yabaye ihagaritswe mu gihugu hose ku busabe bwa Komisiyo y’Amatora, kugira ngo hatagira abatangaza ibihuha ku majwi y’ibyavuye mu matora bigateza imvururu. Perezida uzatorwa biteganyijwe ko azarahira tariki 18 Mutarama. Bizaba…
SOMA INKURU