Aho Umuhanzi Musekeweya ageze ategura ikinamico yise Intarabona


Ikinyamakuru umuringanews.com cyaganiriye n’ umuhanzi w’umwanditsi w’ inkuru ndende, inkuru ngufi, inkuru zishushanyije, imivugo ndetse n’ikinamico, akaba ari Musekeweya Liliane.

Musekeweya Liliane umuhanzi nyarwanda

Musekeweya yadutangarije ko ubwanditsi bwe buhagaze neza,ubu muri iyi minsi bukaba bwibanze cyane mu kwandika ikinamico, ariko yashimangiye ko azakomeza kwandika n’izindi nkuru haba inkuru ndende,inkuru z’abana,inkuru zishushanyije n’ibindi. Yagize ati “ muri iyi minsi ingufu nzishyize cyane mu ikinamico bitewe nuko ubutumwa nifuza kugeza ku banyarwanda ndetse n’isi yose ariyo nzira nshaka kubinyuzamo muri iyi minsi. Mpanga ntanga ubutumwa bwigisha urukundo n’amahoro”.

Musekeweya afite ibihangano binyuranye ahishiye abaturarwanda

Musekeweya yakomeje adutangariza ko kuri ubu afite itorero rye bwite rigizwe n’abakinnyi basaga mirongo ine bakina ikinamico ,iryo torero rye rikaba ryitwa “Giramahoro troupe”, ubu akaba arimo kubatoza ikinamico yanditse Yitwa “INTARABONA” yatsinze amarushanwa ya ART RWANDA-UBUHANZI ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.