AS Vita Club yongeye gukenera abakinnyi b’abanyarwanda


Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge na Abdul Rwatubyaye, ibi bikaba bikurikiye ibyatangajwe mbere n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri na rutahizamu umwe.

Jacque Tuyisenge na Rwatubyaye Abdul mu nzira yerekeza muri AS Vita Club

Binyuze ku munyarwanda ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe Mupenzi Eto’o, iyi kipe yamaze kubona umwe muri bo kuko yamaze gusinyisha myugariro, Savio Kabugo, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda wakiniraga Villa Sports Club yo muri Uganda.

Uyu mukinnyi wasinye imyaka ibiri n’igice akagurwa ibihumbi 90 by’amadolari bivugwa ko ashobora gukurikirwa n’abakinnyi babiri b’abanyarwanda mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mpuzamahanga rizafungurwa tariki 1 Mutarama rifungwe tariki 1 Gashyantare 2019.

AS Vita Club irifuza rutahizamu Jacques Tuyisenge umaze imyaka itatu ari mu bayoboye ba rutahizamu muri Shampiyona ya Kenya ngo afatanye na Jean-Marc Makusu Mundele basimburire Etekiama Agiti Taddy (Birori Daddy) wagiye gukina muri Angola mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nkuko ibinyamakuru birimo Radio Okapi yo muri RDC bibitangaza, biteganyijwe ko mu byumweru bibiri biri imbere AS Vita Club ifashijwe na Mupenzi izatangira ibiganiro na Gor Mahia FC na Rayon Sports zifite amasezerano y’aba bakinnyi.

Twabibutsa ko iyi kipe AS Vita Club yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2018 itozwa na Jean-Florent Ikwange Ibengé afatanyije na Raoul Jean-Pierre Shungu uzi cyane umupira wo mu Rwanda kuko yatoje Rayon Sports.

 

TUYISHIME Eric

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.