Ibiciro bishya byorohereza umuntu wifuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda


Hashyizwe ibiciro bito ku bashaka gutembera mu myanya nyaburanga itandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza isoza impera z’umwaka wa 2018 Abanyarwanda n’ abanyamahanga bahawe amahirwe yo gusura ibitatse u Rwanda biboneka muri Pariki ya Nyungwe. Mu byo aba Banyarwanda n’ Abanyamahanga bazerekwa na Show me Around Rwanda harimo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco n’izindi.

Abifuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda boroherejwe

Bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi n’ibindi. By’ umwihariko muri uru rugendo ruteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2018 buri wese azahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byose ku bijyanye n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Umuyobozi wa Show me Around Rwanda isanzwe ifasha abifuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda, Bukuru Augustin arakangurira by’ umwihariko ababyeyi kuzana abana bari mu biruhuko kugira ngo babone n’ amaso yabo ibyo biga mu mashuri. Yagize ati “Iki gihe abana benshi baba bari mu biruhuko. Ni umwanya mwiza kuri bo wo gutembera no kumenya byinshi ku gihugu cyabo, kugira ngo ibyo biga mu ishuri babashe kubibona imbonankubone. N’abakuru ni uko, muze dusure pariki yacu ya Nyungwe tunezezwe no gutembera kuri cya kiraro cyatangaje abanyamahanga.”

Gusura imwe muri izi pariki buri muntu arasabwa kwishyura amafaranga 35000 Frw na 60 000 Frw ku bantu babiri baziye hawe (couple).

Ba mukerarugendo bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bazishyura amadolari 50 n’aho abanyamahanga bandi bishyure amadolari 140.

Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.