Mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje intambara yo kwirinda abimukira, u Buyapani bwo busanga hatagize igikorwa mu myaka iri imbere buzagongwa n’ikibazo cyo kubura abakozi kubera ko benshi mu baturage babwo bazaba ari abasaza n’abakecuru. Guverinoma y’u Buyapani kuri uyu wa Gatanu irashyikiriza abasenateri umushinga mushya w’itegeko ryorohereza abanyamahanga kuba no gukorera muri icyo gihugu. Umushinga ugiye kugezwa mu Nteko wemerera abanyamahanga bafite ubumenyi buringaniye mu nzego kuba basaba kuba muri cyo gihugu bagahabwa akazi na visa imara imyaka itanu. Abanyamahanga bafite ubumenyi bwo hejuru, bo bazaba…
SOMA INKURUDay: December 7, 2018
Umunyamerika w’icyamamare muri filime Scott William i Kigali
Umukinnyi ukomeye wa filime wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Scott William Winters, ari mu Rwanda aho yanasuye Urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Scott William Winters wamamaye cyane mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho ejo kuwa kane tariki 6 Ukuboza 2018 yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Aha akaba yatanze ubutumwa bujyanye no guhamagarira amahanga kuza gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikijyanye na…
SOMA INKURUItariki y’ubukwe bwa Diamond yashyizwe ahagaragara
Hashize igihe gito Diamond atangaje ko afite umukobwa wamutwaye umutima, akaba ari umunyamakurukazi wo muri Kenya witwa Tanasha, kuri ubu uyu muhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gisibya azakora ubukwe n’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundana wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Ubwo yasozaga igitaramo cya Wasafi festival cyabereye ahitwa Iringa, Diamond yababjijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yari yarasezeranyije umubyeyi, nta gutinda yasubije ko yamaze gupanga itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umunyamakurukazi Tanasha. Ubu bukwe butegerejwe na benshi buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana, bukazamara iminsi itatu yikurikiranya. Diamond…
SOMA INKURUAbarokotse genocide yakorewe abatutsi nibo bibasirwa cyane n’ihungabana
Muri uyu mwaka wa 2018 hakozwe ubushakashatsi bubaye ku nshuro ya mbere, bukorwa na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside hamwe na Minisiteri y’umuco na siporo, bwerekana ko abarokotse genoside yekorewe Abatutsi aribo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana hamwe n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda batarokotse genocide yakorewe abatutsi. Ubu bushakashatsi bwerekanye mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana ubwo hakorwaga ubushakashatsi. Ku bacitse ku icumu umubare ni munini aho 27% bafite hagati y’imyaka 24-65 babajijwe bari bafite ibimenyetso by’ihungabana. Ubu…
SOMA INKURU