Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM, aya masezerano akaba ari y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi,…
SOMA INKURUDay: December 5, 2018
Igitego 1 gihaye amahirwe Mukura yo gusezerera Free State Stars muri CAF Confederation Cup
Ikipe yambara umukara n’umuhondo yo mu Majyepfo nyuma y’igihe kirekire itagera ku mikino ya CAF Confederation Cup, kuri ubu iyi kipe ya Mukura VS yasezereye Free State Stars yo muri Afrika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Nshimirimana David ku munota wa 55. Mu mukino ubanza wari wabereye muri Afrika y’Epfo, Mukura yari yarinze izamu ryayo inganyirizayo 0-0, kuri uyu munsi ikaba ikaba ibonye itike iyemerera gukomeza mu cyiciro gikurikira. Muri uyu mukino Mukura VS yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe…
SOMA INKURU